Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Impamvu ibihugu byinshi biteye imbere biri kwihakana Imana, ni ivutu no gusinda - Pst Hortence Mazimpaka

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Pastor Hortence Mazimpaka, ashimangira ko umurengwe ari kimwe mu biri gutuma abantu benshi bihakana Imana.

Pastor Hortence Mazimpaka yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gutanga iby’Isi utari uw’Isi’.

Ni ikigisho cyagarutse cyane ku buzima abantu babamo bigatuma bihakana Imana.

Pastor Mazimpaka avuga ko abantu b’iki gihe bagenda batera Imana umugongo babitewe no guhaga [kugwa ivutu] cyangwa gusonza cyane.

Avuga ko kuri ubu hari abantu bagira ubutunzi bwinshi bagatangira kwibaza icyo Imana aricyo ngo kuko baba babona bishoboje buri kimwe bakeneye.

Ati “Hari igihe umuntu ahaga cyane, cyangwa akagira ubutunzi buhambaye akagera aho avuga ngo Imana ni iki? Kuremererwa n’ivutu no gusinda ibiryohereye by’iyi si bituma benshi bumva Imana ntacyo iri cyo.”

Akomeza avuga ko impamvu ibihugu byinshi byateye imbere biri kwihakana Imana bari kubiterwa n’umurengwe ndetse n’ivutu.

Yagize ati “Igituma ibihugu byinshi biteye imbere birimo kwihakana Imana ni ugusinda, ni ivutu. Umuntu arazenguruka agasanga ibyo yashakaga byose mu Isi hafi ya byose arabifite. Akaburi icyo akurikizaho akavuga ati nta Mana ibaho, umuntu niwe Mana kuko icyo ashatse gukora cyose aragikora. Aratunga agatunganirwa ivutu rikamwibagiza iby’uyu munsi.”

Pastor Mazimpaka akomeza avuga ko iyo ritabaye ivutu cyangwa gusinda iby’Isi ngo bihinduka amaganya, aho iyo umuntu asumbirijwe n’ibyago n’amakuba nawe yibagirwa ko Imana ibaho.

Ati “Ntiwabara umubare w’abantu ibyago n’amakuba byatandukanyije n’Imana.Ntiwabara umubare w’abantu gutinda gusubizwa kw’icyo yashakaga muri uyu mubiri byatumye avuga ngo nta Mana ibaho. Gupfusha abo wakundaga ukavuga ngo nta Mana ibaho. Ibyago n’amakuba duhurira nabyo muri iyi si, ni ingaruka z’icyaha ntabwo bivanaho ko Imana ibaho.”

Pastor Mazimpaka avugako amaganya ajya yihererana umutima wa muntu bigatuma yitandukaya n’Imana.

Avuga ko umuntu uzi neza ko ubutunzi bwe ari Uwiteka yitandukanya n’amanyanga, akagira umutima umeze nk’uwa Aburahamu.

Pastor Hortence Mazimpaka, Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO