Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imbamutima z’ubuyobozi bwa ADEPR Gatsata nyuma yo gufungurirwa urusengero rwari rumaze igihe rufunze

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata, Rev Past.Karangwa Alphonse avuga ko abakirisitu bateranira muri uru rusengero ndetse n’abayobozi babo bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko bafunguriwe urusengero rwari rumaze hafi imyaka 2 rufunzwe.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwafunze insengero zitari zujuje ibisabwa.

Icyo gihe hafunzwe insengero zakoreraga mu nyubako ikirimo kubakwa, izidafite parikingi itubatse neza zirimo umukungugu n’icyondo, n’izifite ubuso butagera kuri 1/2 cya hegitare.

Mu byasabwaga, n’urusengero rwa Paruwasi ya ADEPR Gatsata ibyinshi ntabwo rwari rubyujuje kuko basengeraga mu nyubako zituzuye, nta parikingi ihagije ndetse hakiri n’ibibazo by’ubwiherero. Icyo gihe ubwo hakorwaga igenzura bahise bashyiraho ingufuri basabwa kubikosora.

Kuwa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasuye urusengero rwa ADEPR Gatsata mu kugenzura ko rwujuje ibyo basabwe.

Nyuma yo kurusura bagasanga ibyo basabwe byose biri ku murongo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, byabaye ibyishimo bidasanzwe ku bakirisitu babaha uburenganzira bwo gukomeza gukorera muri uru rusengero.

Mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata, Rev Past.Karangwa Alphonse, yavuze ko bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubasuye bugasanga ibyo basabwe byose barabikosoye bukabakomorera.

Yavuze ko bari bamaze umwaka n’amezi 6 urusengero rwabo rufunze, aho abakirisitu babo bajyaga gutira urusengero.

Yagize ati “Urusengero rwacu rwari rufite inyubako zitaruzura. Ni kumwe abantu bubakaga banasenga, kandi bitemewe. Ubuyobozi bw’akarere badusuye ku wa Gatatu baje kureba niba twarujuje ibyo twasabwe, none baduhaye uburenganzira bwo kurukoreramo.”

Avuga ko mu byo bakosoye bari basabwe harimo kubaka inyubako yose kandi neza, kubaka ubwiherero bugezweho ndetse no gutunganya ama Parikingi kandi ngo byose barabyubatse kandi neza.

Yakomeje avuga ko mu mezi 6 bari bamaze abakirisitu babo basengeraga mu rusengero rwa ADEPR Rwinyana, aho babatizaga mu gihe nabo babaga barangije amateraniro.

Rev Past.Karangwa, akomeza avuga ko abakirisitu ba ADEPR Gatsata bishimye by’ikirenga, kubwo kuva mu icumbi bakaba bemerewe guteranira mu rusengero rwabo nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Ni umunezero ukomeye cyane. Urumva kumara umwaka n’amezi atandatu usa n’uri mu icumbi, musenga mutisanzuye, urumva ni ibyishimo bidasanzwe ku banyetorero.”

Ibyishimo ni byose ku bakirisitu ba ADEPR Gatsata bafunguriwe usengero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO