Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imana yari yaransezeranyije umugabo, ntabwo yaje mu iyerekwa-Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore w’ imyaka 23

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umukobwa witwa Mukangamije Eveliane w’imyaka 45 yarushinze n’umusore witwa Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 mu itorero ADEPR Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.

Ni ibirori byahuruje abatari bacye bari baje kwihera ijisho ubukwe bw’umukobwa urusha umugabo we imyaka 22, ndetse bwanakurikiwe n’amagambo menshi ku azi aba bombi.

Abenshi mu batashye ubu bukwe baganiriye na Kigalitoday dukesha iyi nkuru bavugaga ko kubana kw’aba bantu bombi ngo babitewe n’imyemerere y’idini, aho ngo beretswe ko bagomba kuzabana, bakaba basohoje umugambi w’ Imana yabiberetse.

Gusa hari n’abavuga ko kuba uyu musore Ntakirutimana arongoye Mukangamije umurusha imyaka 22 ngo ni ishimwe ry’uko yarwaje umubyeyi we (nyirabukwe) akamushimira amwizeza ko azamushyingira umuhungu we.

Mukangamije ariko ahakana ibivugwa byose, ashimangira ko nta nakimwe kiri inyuma yo kubana kwabo mu biri kuvugwa, ko ahubwo ari urukundo ruhamye bakundanye.

Yagize ati “Njyewe nizeye ko nzabyara cyakora umugabo wanjye yambwiye ko n’ubwo nkuze, nabyara ntabyara tuzabana, kandi ni umugabo Imana yampaye turakundana nta kibazo tubanye neza ubukwe bwacu bwagenze neza”.

Mukangamije avuga ko adatewe ubwoba n’imyaka y’umugabo we ikiri mike ugereranyije n’iye agahamya ko nta kibazo bizateza mu mibanire yabo n’ubwo hari abavuga ko umugabo we yaba atarabanje gutekereza neza mbere yo gushaka umugore umukubye imyaka hafi inshuro ebyiri.

Mukangamije Eveliane w’imyaka 45 yasabwe anakobwa na Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23

Aba bombi bahamya ko bahujwe n’urukundo

Akanyamuneza kari kose ku maso ya Mukangamije Eveliane

Ibirori byabo byahuruje imbaga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO