Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igiterane cya ‘Refresh Women Rwanda’ cy’abari n’abategarugori kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 16

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Itorero rya New Life Bible Church rikorera ku Kicukiro ryateguye igiterane cy’ububyutse gihuza abari n’abategarugori kizwi nka “Refresh Women Rwanda” kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya 16.

Refresh Women Rwanda izatangira ku wa 20 Nzeri isozwe ku wa 22 Nzeri 2019. Ni igiterane kizabera kuri New Life Bible ku Kicukiro. Kizajya gitangira saa Cyenda z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro.

Cyatumiwemo abavugabutumwa bakomeye barimo Pastor Grace Serwanga wo mu Bwongereza, Pastor Irene Kasirivu wo muri Uganda, Pastor Julienne Kabanda Umushumba mu itorero Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Pasiteri Mugisha Florence akaba n’umugore wa Pasiteri Mugisha Charles bafatanya kuyobora Itorero rya New Life Bible Church yavuze ko ibi biterane bimaze kwera imbuto nyinshi aho abantu baboneramo Imana mu buryo bufatika.

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA PASTOR MUGISHA FLORENCE

Avuga ko muri uyu mwaka bafite insanganyamatsiko igira iti “The Wave of his Glory” bisobanuye ‘kugendererwa n’imbaraga z’Imana’.

Pastor Mugisha Florence akomeza avuga ko ibiterane nk’ibi bikorwa binyuze mu cyifuzo cy’uko abari n’abategarugori bahaguruka bagashakashaka Imana.

Yagize ati “Icyampa abagore n’abakobwa b’u Rwanda tugashaka Imana kuko iraboneka iyo uyishakanye umwete. Umwaka ushize twabonye Imana mu bifatika, abantu barakira, abantu barabohoka, imitima irakira, abantu barakize mu buryo bwose.”

Avuga ko ibi biterane Imana yabibashyize ku mutima mu rwego rwo guhembura abantu bayo binyuze mu masengesho ndetse n’ubutumwa bwiza bubitangirwamo buri mwaka.

Ati “Refresh Women Rwanda ni ikintu Imana yadushyize ku mutima nka New Life Church y’uko igihe ari iki cyo kongera guhemburwa n’Imana. Ntekereza ko aricyo gihe cyacu cyo guhemburwa, atari uguhembuka kubera ko wahwereye, ahubwo guhembuka mu mwuka.”

Gitangirwamo ubutumwa bwiza bwo kugira neza kwa Kirisitu no gushishikariza abantu kumwegera. Indi ntego yacyo ni ugutanga ubuhamya, inama n’impanuro byubaka ingo bigatuma umuryango uba irerero ryiza ry’urubyiruko rw’ahazaza.

Mu minsi ibiri ya mbere, iki giterane kizitabirwa n’abari n’abategarugori. Kizasozwa ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 hakorwa icya rusange kizahuza abagabo n’abagore, ndetse Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church Pastor Charles Mugisha akazatangamo ikigisho.

New Life Bible Church imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda ni Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries. Ifite Icyicaro Gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Pasiteri Mugisha Florence umugore wa Pasiteri Mugisha Charles bafatanya kuyobora Itorero rya New Life Bible Church


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO