Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Icyaha cya mbere dukorera abagabo bacu ni uko tugera mu rugo tukisuzugura- Dr Monique Nsanzabaganwa

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa yabwiye abagore bitabiriye igiterane cy’abagore cyiswe ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ ko icyaha gikomeye bakorera abagabo babo ari uko bagera mu rugo bakisuzugura.

Ibi Dr Monique Nsanzabaganwa yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, ubwo yatangaga ikiganiro mu giterane cyo gutangizaga ku mugaragaro Minisiteri yiswe Destiny Connectors Women in Leadership mu Rwanda, muri Seminari yiswe ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ yabereye mu Mujyi wa Kigali muri Mille Coline Hotel.

Dr Monique Nsanzabaganwa yavuze ukuntu yigeze kubaho mu buzima yumva ko bwo kutita ku mugabo yumva ko inshingano ze ari ukwita ku bana cyane.

Yavuze ko yageze igihe atangira kumva ko afite inshingano zo kwita ku mugabo akamushimisha cyane ko yamukundaga n’ubwo atuzuza inshingano nk’uko bikwiye kubera kwita cyane ku nshingano nyinshi zo mu kazi.

Yagize ati “Hari igihe natangiye gutekereza numva ngomba kwikunda kugira ngo nishime ariko nshimishe n’umugabo wanjye kuko ndamukunda. Niyo mpamvu nafashe ibyemwezo bimwe na bimwe ariko biravuna.”

Dr Monique Nsanzabaganwa yavuze ko abagore badakwiye kwisuzugura kuko hari byinshi bashoboye abagabo babo batabasha gukora, akaba ariyo mpamvu abagore bagomba guterwa ishema ry’abo bari bo.

Yagize ati “Niba hari ikintu nkunda kuba ndi umugore ni uko nshobora gutwita nkabyara kuko umugabo wanjye ntabwo abishoboye.”

Yanagaragaje ko hari ikosa rikomeye ryo kwisuzugura abagore benshi bakorera abagabo babo cyane cyane iyo bari mu ngo zabo.

Yagize ati “Abagore rwose mureke mbabwire, icyaha cya mbere dukunze gukorera abagabo bacu ni uko tugera aho twagera mu rugo tukisuzugura.Kimwe muri ibyo ni ukuntu usa, iyo abashyitsi bagusanze mu rugo basanga usa ute? Iyo musohotse, musohoka bavuga ngwiki? Numva ntewe ishema no kwikunda, kugira ngo bimpe imbaraga, izo mparaga zigaragara inyuma nizo zisusurutsa umubano wanjye n’Imana, kuko bitameze bityo natakaza kuringanira kwanjye kw’imbere.”

Yavuze ko mugihe atameze neza haba mu rugo ndetse n’imbere muri we byagira ingaruka no mu kazi ke ka buri munsi, ariho ushobora gusanga n’akazi katakozwe neza.

Yasabye abagore bitabiriye iki gitaramo ko bagomba kugira umwanya wo gukora cyane, bakagira umwanya wo kuruhuka ndetse bakanagira igihe cyo kwita ku muryango wabo (umugabo n’abana).

Ati “ Akazi dukora burya ushobora kugahitamo, ariko uko hari igihe udahitamo akazi ukora.Gusa akazi wakora kose ugomba kubanza kureba ukagahuza n’icyerekezo ufite. Ni ngombwa ko ugerageza ukagahuza n’inshingano zawe.”

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE CYA Dr NSANZABAGANWA HANO

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa yibukije abagore inshingano zabo zo kwita ku bagabo

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abagore bafite amazina akomeye

Clarisse Karasira yataramiye abagore bitabiriye iki gitaramo mu muvugo uryoheye amatwi

Depite Mutesi Anita uri iburyo nawe yitabiriye iki giterane

Umuramyi Dianna Kamugisha yaririmbiye abitabiriye iki giterane cy’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore, Kamanzi Jackline ari mu bayobozi bitabiriye iki giterane

Pastor Catherine Muhimpundu watangije Minisiteri ya Destiny Connectos Women Leadership mu Rwanda

Pastor Lydia Masasu, umugore wa Apotre Masasu nawe ari mu batanze ikiganiro muri iki giterane

Ev.Niyonagira Eliane nawe yatanze ikiganiro cyibanze ku buhamya bwe burimo inkomezi ku bantu batakaje icyizere cy’ubuzima





Ni igitaramo cyitabiriwe n’amagana y’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi

AMAFOTO: Bunani Janvier


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO