Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ibyo utamenye ku kuba Israel Mbonyi na Patient Bizimana barumvikanye mu ndirimbo Agaciro kanjye


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 August 2018 saa 07:59'

Ku itariki ya 16/Kanama 2012 nibwo hashyizweho Ikigega cyiswe “Agaciro Development Fund” kigamije gufasha Abanyrwanda kwishakamo ibisubizo mu gihe abaterankunga batubahirije amasezerano y’ubufatanye .

Amafaranga ashyirwa muri iki kigega akaba ava mu Banyarwanda n’amasosiyete azifuza gutera inkunga mu kwihutisha gahunda z’icyerekezo 2020.

Nyuma y’imyaka 6 iki kigega kimaze gishinzwe hakozwe ubukangurambaga bwinshi ndetse bigaragara cyane ko abanyarwanda benshi babyishimira ndetse bakanashyigikira igihugu cyabo.

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo ubuyobozi bw’iki kigega bwatekereje ko gukoresha imbaraga z’abahanzi bagakora indirimbo y’agaciro nabyo hari icyo byafasha cyane ko usanga ijwi ry’abahanzi rigera kure kuko baba banafite abakunzi benshi.

JPEG - 57.6 kb
Patient na Mbonyi nibo bahanzi baririmba Gospel bonyine bagaragaye muri iyi ndirimbo

Mu gutekereza abahanzi bazaririmba muri iyo ndirimbo basanze no mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana harimo abakunzwe cyane ndetse nabo bageza ubutumwa kure cyane.

Gusa m’ubusanzwe hari abahanzi ba Gospel batajya bagaragara cyane mu bindi bikorwa bitari ukuririmba inmdirimbo zo guhimbaza Imana ,wenda bikanahuzwa nuko batahamagarwa mu bikorwa bimwe na bimwe ariko ku ikubitiro byaje gutungurana ubwo iyi ndirimo haje kubanzamo umuhanzi wa Gospel.

Muri iyi ndirimbo yiswe agaciro kanjye habanzamo umuhanzi Israel Mbonyi uririmnba agira ati:” Namenye ko umugabo yigira,yakwibura agapfa,iby’agaciro ke bikarangirira aho”

Ndetse na Mugenzi we Patient Bizimana nawe aza kuririmbamo,agira ati:"uuuh,u Rwanda twifuza ntawundi uzarutwubakira,atari twe ubwacu,zana itafari ryawe nanjye nzane iryanjye ,twiyubakire urwatubyaye.."

Aba kandi bakaba aribo bahanzi gusa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bumvikana muri iyi ndirimbo gusa.

JPEG - 52.8 kb
Mubusanzwe aba basore barafashanya

Ibi bikaba byarabaye ku nshuro ya mbere kuko usanga hari indirimbo zikorwa zo kwamamaza ibintu runaka cyangwa zo gukoresha ahantu runaka ariko ugasanga nta muhanzi wa Gospel ugaragayemo.

Mu kiganiro twagiranye n’umukozi mu Kigega Agaciro Development Fund yadutangarije bghinshi ku kuba aba basore baragaragaye muri iyi ndirimbo
Mu magambo ye Nadia yagize ati:”Iriya ndirimbo,yari imaze igihe ikozwe ni uko twayilaunchinze( Twayishyize ahagaragara) dutinze,tukaba rero twwararebye abahanzi bari bakunzwe muri icyo gihe dusanga Mbonyi na Patient barimo kandi bakoraga ibitaramo bikomeye cyane bityo nabo tubashyiramo”

Abajijwe ku kuba aba bahanzi bataragoranye cyane ko hari abahanzi bavuga ko bataririmba indirimbo zindi zitari izo guhimbaza Imana ,Nadia yasubije muri aya magambo ati:” Ntabwo batugoye cyane ko yari indirimbo yo gushishikariza abanyarwanda gukunda igihugu cyabo,kandi nabo mbere yo kuba abakiristu bakabanza bakaba abanyarwanda,kandi iyo wumvise n’amagambo baririmbyemo ntacyo atwaye”

JPEG - 240.3 kb
Israel mbonyi na Patient Bizimana ni inshuti magara

Patient Bizimana na Israel Mbonyi bakaba ari abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko ibitaramo by’aba basore birangwa no kwitabirwa cyane,ndetse bakaba ari nabo bahanzi bambere bakoreshejwe mu ndirimbo zo gukangurira abanyarwanda serivisi zimwe na zimwe.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.