Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyishimo by’inkubirane: Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yasohoye indirimbo nshya ku munsi we w’amavuko(YUMVE HANO)

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana, Mahirwe Adeline yizihije isabukuru y’amavuko bihurirana n’uko yasohoye indirimbo ye nshya yitwa "Icyomoro" ikubiyemo ubutumwa bwo komora imitima y’abababaye.

Mahirwe Adeline ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge asanzwe aririmbamo,akundwa n’abatari bacye kubera ijwi ryihariye dore ko ari we utera indirimbo nyinshi z’iyi Korali.

Uyu muhanzikazi umaze igihe gito atangiye no gukora indirimbo ze ku giti cye, yazamuye izina rye ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise ngo "Ikorera Igihe" yasohoye mu mwaka wa 2018, nyuma y’iminsi mike ashyingiranwe n’umukunzi we Sengurebe Joel uzwi nk’umunyamakuru ukora inkuru za Gikristo ku Iyobokamana.com na Iyobokamana TV.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi kubera ijwi rye ridasanzwe, yagize ibyishimo by’agahebuzo kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Nyakanga 2019, ubwo umukunzi we yamutunguraga akamushyira impano aho akorera i Nyamirambo mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza we w’amavuko. Ni isabukuru yagize ku munsi yanasohoyeho indirimbo ye nshya yise "Icyomoro".

UMVA HANO "ICYOMORO" YA MAHIRWE ADELINE

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IYOBOKAMANA, Mahirwe Adeline yavuze ko afite ibyishimo bidasanzwe kuri uyu munsi wabaye uw’amateka kuri we.

Yavuze ko yashimishijwe by’ikirenga n’uburyo umunsi yasohoyeho indirimbo ye nshya yise “Icyomoro” wahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko, bikaba akarusho abona umugabo we amusanga ku kazi akamutungura amuha impano.

Yagize ati “Uyu munsi wanshimishije cyane, ni uko umuntu atareba ikiri ku mutima ariko ndanezerewe cyane. Kwizihiza isabukuru y’amavuko wanasohoye indirimbo nshya nk’iyi ihumuriza abantu ni ikintu kidasanzwe kuri njye, noneho n’akarusho umukunzi wanjye akanyereka urukundo nk’uru akansanga ku kazi anzaniye impano.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye abikuye ku bibazo yigeze guhura nabyo, ariko Imana ikamuba hafi akabisohokamo amahoro.

Ati “ Indirimbo yanjye yitwa ‘Icyomoro’, nashatse kuvuga uburyo Yesu yomora imitima y’abantu bafite ibikomere, bababaye, bihebye, bashavuye, mbabwira ko Yesu wenyine ariwe cyomoro kibasha komora ibyo byose.”

Iyi ndirimbo nshya ‘Icyomoro’ irimo ubutumwa bwo guhumuriza abababaye ndetse n’abafite intimba mu mutima.

Iyi ndirimbo igizwe n’ibitero 2 ndetse n’inyikirizo byuje amagambo yomora, nko mu gitero cya kabiri hari aho yagize ati “Mu byago no mu makuba Yesu niwe wa mbere ugutabara.Iyo wihebye, urira ushavuye, ubuze uko ugira, inshuti n’imiryango bose bakuvuyeho niwe usigarana.Iyo uburwayi bukurembeje wabuze uko ugira, n’abaganga bananiwe Yesu niwe usigarana […]”

Iyi ndirimbo ‘Icyomoro’ yakorewe muri studuo ya KLM ikorwa na Producer Bruce wamamaye mu gutunganya indirimbo za Israel Mbonyi na Prospel Nkomezi n’abandi benshi.

Ku isabukuru ye Mahirwe yatunguwe n’umukunzi we Joel Sengurebe, wamushyiriye impano ku kazi

Umuhanzikazi Mahirwe yavuze ko yagize ibyishimo by’inkubirane, aho yasohoye indirimbo ye ku munsi we w’amavuko yanatunguweho n’umugabo we akamuha impano

Indirimbo za Mahirwe zikundwa n’abatari bacye kubera ijwi rye ridasanzwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO