Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibitavuga Imana ntibikagutere ubwoba-Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr Fidele Masengo, ashimangira ko ikintu cyose kitavuga Imana kidakwiye gutera umukiranutsi ubwoba.

Uyu mushumba uri mu bigisha bakomeye mu Rwanda kubera ijambo, yabigarutseho mu nyigisho amenyereweho ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Bishop Dr Fidele Masengo, ashimangira ibi yifashishije ijambo riri mu Kuva 7:11-12 rigira riti ‘Farawo na we ahamagaza abahanga n’abarozi, umuntu wese muri bo ajugunya inkoni ye hasi ziba inzoka, maze inkoni ya Aroni imira izabo.’

Avuga ko iyo tekereje kuri iri jambo ahabwa arusaho guhabwa inkomezi n’uburyo Mose n’abo bari kumwe muri Egiputa bitwaye mu bigeragezo bagiye bahura nabyo.

Ati “Natekereje ukuntu Mose n’itsinda ry’abo barikumwe bitwaye bamaze kubona inzoka zitabarika zibagose, zirimo zikurura imbere yabo. Bari bagoswe, bari bihebye, imitima yabo yarikanze bahinda umushyitsi, amaso yabo abava mu mutwe. Ariko Imana yari itaravuga”

Avuga ko hari ibyo babonaga bikabakura umutima kubera ko Imana yari itaravuga, ariko ngo yamara kuvuga bagasubizwamo imbaraga ibyo babonaga bimaze gukurwaho nk’ubufindo.

Akomeza avuga ko hari igihe abanzi batugiraho imbaraga mu gihe Imana itaravuga, ariko natwe tukaza kubagiraho imbaraga mu gihe imaze kuvuga.

Ati “Ushobora kuba nawe uzengerejwe n’amagambo y’umwanzi, n’urugomo ndetse na bwihebe kubera ibyo urimo kureba cyangwa kumva. Imana ya Isiraheli igiye kuvuga. Urabona ibisa n’inzoka ziva ku mwanzi bikugose, ngufitiye inkuru nziza; ibitavuga Imana ya Isiraheli ntibigutere ubwoba.”

Imbaraga zikurimo zimareho imbaraga z’ababisha bawe kandi amaboko yose aguhagurukiye ndetse n’ahagurukiye umuryango wawe atsindwe mu Izina rya Yesu.

Bishop Dr Fidele Masengo,Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO