Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibimenyetso biranga umukirisitu nyakuri mu mboni za Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.

Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.

Igi rizima n’igi ripfuye bayatandukanya barebye ibiyavamo. Kandi kugirango umenye ibiva mu igi urarimena. Ni ko bimeze no ku bakristo, umukristo mwiza areberwa ku mbuto yera.

Ushatse kumenya neza ubukirisitu bw’umuntu, wegera abamwegereye, ukabaza ibimuvamo; mu mvugo, imyitwarire n’ibindi

Kureba impano z’Umwuka ukemeza ko umuntu ari umukristo ni ukwibeshya bidasubirwaho kubera ko Bibiliya ivuga ko "Ubukristo bupimirwa ku mbuto".

Hari ibintu 4 nize ku mbuto:

1) Buri muntu yera imbuto z’umwuka cyangwa iza kamere

"Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: Gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, gusenga ibishushanyo, kuroga, kwangana , gutongana, ishyari, umujinya, amahane, kwitandukanya , kwirema ibice, kugomanwa, gusinda, ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo.”

Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo , ibyishimo , amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana". Abagalatiya 5:19- 22.

2) Imbuto umukristo yera nizo zigaragaza uwo ariwe

Niyo mpamvu umwe bamwita umusambanyi kandi asenga, ahanura, ashumbye Itorero. Undi bakamwita umurozi, ari umu Pasitori, undi bakamwita Murokore nta nshigano agira mu Itorero.

3) Umukrisito ushatse gutera imbere mu bukirisito ahindura imbuto yera

Ushoboye guhindura imbuto, uba ugeze ku bintu bikomeye mu gipimo cy’ubukirisito.

4) Umukrisito wera imbuto nziza wese arasabwa kuzongera zikaba ninshi

Kongera urukundo, ingeso nziza, ubugwa neza n’ibindi nibyo dusabwa. (Yohana 15:5).

Uyu munsi wisuzume.

Umunsi mwiza kuri twese!

© Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church

Bishop Dr. Fidèle MASENGO, Umuyobozi mukuru wa Foursquare Gospel Church


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO