Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hari igihe Satani agutera aziko uri intama agasanga uri intare- Apotre Alice Mignonne

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera, yavuze ko hari igihe Satani yibeshya ku bantu agashaka kubinjirira ngo ibigarurire itazi ko bafite imbaraga zikomeye z’Imana.

Ibi iyi ntumwa y’Imana Apotre Mignone yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana imbaga y’abari n’abategarugori bitabiriye igiterane gikomeye cyiswe “All Women Together” ku munsi wacyo wa Kabiri.

All Women Together ni igiterane kiba buri mwaka gitegurwa n’ umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, Women Foundation Ministries washinzwe na Apotre Alice Mignonne Kabera muri 2006 akaba ari nawe uwuyobora kugeza.

Ni igitaramo kirimo kubera muri Kigali Convention Center kizamara iminsi ine. Cyatangiye ku wa Kabiri taliki 13 kikazasozwa ku wa 16 Kanama 2019.

Ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana, Apotre Alice Mignonne yavuze ukuntu Satani akunze kwibeshya ku bantu b’Imana iziko ibigarurira bikarangira ikubiswe inshuro.

Yabwiye ibihumbi by’abagore bari muri iki giterane ko bagomba kumenya ko bifitemo imbaraga zidasanzwe zo guhashya umwanzi Satani, aho yabagereranyaga n’intare z’ingore.

Yagize ati “Bwira mugenzi wawe mwegeranye ko ari intare y’ingore.Turi intare z’ingore. Mubwire ngo uri intare y’ingore niba utabizi. Hari ibintu ugiye gutontomera ukabibwira ngo uzajye ku ntama ariko njye ndi intare y’ingore.”

Yakomeje avuga ko Yesu yari umwana w’intama ndetse ari n’intare y’umuryango wa Yuda.

Ati “Hari igihe Satani agutera aziko uri intama, agasanga wambaye umwambaro w’intare.”

Yakomeje avuga ko uwasogongeye ku munezero wa Kristo wese bimuhesha imbaraga zo kuba yambaye umwambaro w’intare ku buryo Satani atamuyoberaho.

Yashimangiye ko nyuma y’iminsi ine y’iki giterane buri wese wakitabiriye azabona impinduka zikomeye mu buzima bwe.

Yagize ati “Nyuma y’iki giterane cy’iyi minsi ine, ndakubwira ko hari imva tugiye kuvamo. Imana yarabimbwiye ko igiye kutwungura ubwenge binyuze muri iki giterane.”

Iki giterane kiri mu bikomeye bibera ku butaka bw’u Rwanda kiyoborwa n’Intumwa y’Imana , Apotre Alice Mignonne, cyatumiwemo abavugabutumwa bakomeye barimo Pastor Jessica kayanja wo muri Uganda,Rev Pastor Grace Kapswara wo muri Zimbabwe n’abandi banyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera niwe uyoboye iki giterane cy’iminsi ine

Apotre Alice Mignonne yavuze ukuntu Satani ijya yibeshya ku bana b’Imana

Ni igiterane cyitabiriwe n’abagore b’ingeri zitandukanye

Abitabiriye iki giterane babonye ugukora kw’Imana

Cyagaragayemo umwuka udasanzwe wo kuramya Imana ku mbaga y’abari n’abategarugore bacyitabiriye

Imitima ya benshi yahembukiye muri iki giterane kiri mu bikomeye bibera ku butaka bw’u Rwanda

Byari uburyohe ku bitabiriye iki giterane

Rev Pastor Grace Kapswara wo muri Zimbabwe yahesheje benshi umugisha

Pastor Grace Kapswara yagaragaje ko ari umunyabigwi mu murimo w’ivugabutumwa

Umuramyi Papi Claver ari mu binjije ibihumbi byitabiriye iki giterane mu mwuka wo kuramya

Claver yishimiwe by’ikirenga n’abitabiriye iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO