Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hagaragajwe ko hakiri icyuho mu madini n’amatorero mu bikorwa by’isanamitima

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Amadini n’amatorero mu Rwanda yasabwe kongera imbaraga mu kugira uruhare mu mu bikorwa byo komora ibikomere no gufasha abo Jenocide yakorewe Abatutsi yagizeho ingaruka.

Byagarutsweho mu kigamiro umuryango wa Gikirisitu witwa ‘Rabagirana Minisitiries’ ukora ibikorwa by’isanamutima n’ubwiyunge wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019 , kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no komora ibikomere abarokotse Jenoside.

Ibi byabaye mu gihe mu kwezi k’Ukwakira ari ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Amadini nka rumwe mu nzego z’abafanyabikorwa ba leta nayo ntiyasigaye inyuma muri uru rugendo kuko adahwema kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gusigasira ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’ubwo ariko hari amadini n’amatorero agira uruhare muri ibi bikorwa, hagaragajwe ko hari abagiseta ikirenge mu bikorwa nk’ibi, bikaba bituma hagaragaramo icyuho, basabwa ko hashyirwamo imbaraga maze ibikorwa bikivugira.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera, avuga ko amatorero yose yakinjira mu bikorwa byo kwimakaza no kwigisha abakirisitu bayo ubumwe n’ubwiyunge, no kugaragara mu bikorwa by’isanamitima ku bagifite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Turashishikariza abanyamatorero cyane gushyira imbaraga cyane mu bikorwa by’isanamitima, ariko hibandwa cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, twemere batubaze dusubize.”

Akomeza avuga ko mu gukora isanamitima Atari ukuganiriza abafite ibikomere gusa, ko ahubwo bikwiye kugendana no kubakorera ibikorwa bizamura imibereho yabo, bibavana mu ngaruka batewe na Jenoside.

Pasiteri Nyamutera avuga ko kuba abapasiteri cyangwa abayobozi b’amatorero babwiriza hanyuma bagashyiramo n’iby’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa isanamitima bidahagije ko ahubwo mu matorero yabo hagomba gushyirwamo gahunda ihoraho yo kubihuguraho abantu mu buryo buhoraho.

Ati “Kugirango amatorero agaragaze ko ikibazo cy’isanamitima yakigiyemo, hagomba gushyirwaho gahunda ihoraho yo kubihugura abantu, bikinjira mu idini cyangwa itorero ryose.”

Pasiteri Mukiza Joas uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro, yavuze ko n’ubwo amadini n’amatorero hari ibuye bashyize mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ndetse n’isanamitima, ngo haracyari urugendo rurerure.

Avuga ko hakiri abapasiteri bagiseta ibirenge muri iyi gahunda, avuga ko bakwiye kwisubiraho bakagaragaza uruhare rwabo ngo kuko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima ari urugendo.

Pasiteri Mukiza avuga ko ibi bikorwa bizakomeza bityo ihuriro ayoboye rigakomeza gukora uruhare rwaryo mu gutuma abanyarwanda bagera ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye.

Iki kiganiro cyari cyateguwe na Forum y’amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries ndetse n’akarere ka Kicukiro muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Dr Joseph Nyamutera (iburyo) avuga ko hari amadini n’amatorero akigaragaramo icyuho mu bikorwa by’isanamitima

Pasiteri Dr Joseph Nyamutera (iburyo) na Pasiteri Mukiza Joas uri ibumoso bagaragaza uko amatorero n’amadinii bihagaze mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima mu Banyarwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO