Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gutera amabuye satani kimwe mu bintu biranga Umutambagiro Mutagatifu ubera i Mecca-Menya byinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 September 2018 saa 03:44'

Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k’ufite ubushobozi.

I Mecca hahurira abaturutse ku Isi yose barimo n’Abanyarwanda, abawukoze neza bataha bameze nk’impinja zitarakora icyaha.

Muri uyu mwaka, abayisilamu miliyoni ebyiri bahuriye ku butaka butagatifu i Mecca kuva ku wa 19 Kanama kugeza ku wa 26 Kanama 2018; muri bo abagera ku bihumbi 30 baturutse mu Bufaransa mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe na 79.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman,yasobanuye iby’ingenzi ku Mutambagiro Mutagatifu i Mecca.

1. Gutambagira ku Ngoro y’Imana

Abayisilamu bakigera i Mecca bazenguruka inshuro zirindwi Ingoro y’Imana izwi nka “Kaaba” cyangwa “al-Kaʿbah al-Musharrafah” iherereye mu Mujyi wa Hejazi. Ni uburyo bwo kugera ikirenge mu cy’Intumwa z’Imana zirimo Muhamadi na Aburahamu zabikoraga.

2. Kuzenguruka aho nyina wa Ismail yasabiye amazi

Imisozi ibiri ya Safa na Maruwa iherereye mu butayu hafi ya Kaaba, ifatwa nk’ikimenyetso gikomeye mu myemerere ya Islam.

Ni yo umugore w’Intumwa Aburahamu witwa Hagari ubwo yicwagwa n’inyota amaze kwibaruka Ismail yazengurutse asaba Imana amazi yo kunywa.

Abayisilamu bayizenguruka inshuro zirindwi nkuko Hagari wabyaye Ismail yabikoze yabuze amashereka kubera inyota. Yasabye Imana amazi, imubwira gukora ku butaka arayabona.

Aya mazi abayilamu bita Zamuzamu bayafata nk’ay’umugisha, benshi bayatahana iyo basoje umutambagiro bakayasangira n’imiryango yabo.

3. Gutera amabuye Shitani

Umugenzo wo gutera amabuye Shitani uri mu iranga umutambagiro mutagatifu, ubera ku Musozi wa Mina uri mu bilometero bitanu uvuye Mecca.

Abayisilamu bawukora bibuka Intumwa Aburahamu yateye amabuye Shitani ubwo yamubuzaga gutamba umwana we w’ikinege ariko akabyanga.

Ni nk’ikimenyetso kigaragaza ko Umuyisilamu agomba gukurikiza amategeko y’Imana, akanga gushukwa.

4. Gusengera ku Musozi wa Arafat, Adamu na Eva bahuriyeho

Umusozi wa Arafat abayisilamu bemera ko ari wo Adamu na Eva bahuriyeho ubwo Imana yaboherezaga ku Isi bavuye mu Ijuru nyuma yo kurya urubuto rwabujijwe.

Bawuhuriraho basaba Uwiteka icyo bifuza banashima ibyiza yabagejejeho.

5. Gutamba

Mu by’ingenzi bikorwa mu mutambagiro harimo gutamba nk’uko Intumwa Aburahamu yabigenje ubwo yashakaga gutanga umwana we, Imana ikayishumbusha intama.

Abagiye mu mutambagiro i Mecca, hari ibindi bahakorera nko kwiyogoshesha bigaragaza imyitwarire myiza, kwambara imyenda yera ku bagabo irimo umwitero n’umukenyero nk’ikimenyetso cy’uko badakwiye kuryamana n’abagore babo bakiwurimo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.