Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Grace Room Ministries ya Paster Julienne Kabanda yateguye igiterane gikomeye kizahuza abashumba b’abanyabigwi

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Grace Room Ministries iyoborwa na Pastor Julienne K. Kabanda iri gutegura igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe ‘’Your Glory Lord’’ bisobanuye ‘’Icyubahiro cyawe Mwami’’ kizahuriramo abashumba bafite amazina akomeye mu murimo w’ivugabutumwa mu Rwanda.

Iki giterane kiri mu bizasiga amateka muri uyu mwaka wa 2019, kizabera kuri Petit Stade i Remera kuva taliki 1 Ugushyingo kugeza taliki 3 Ugushyingo 2019.

Mu kiganiro kirambuye Pastor Julienne K. Kabanda yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko “Your Glory Lord’’ ari igiterane Imana yamushyize ku mutima, akaba ari isezerano ry’Imana rigiye gusohozwa.

Avuga ko iki giterane kigamije gusenga, abantu bagatakambira Imana bayisaba ko icyubahiro cyayo cyongera gukora mu Rwanda.

Yagize ati “Iki giterane ni Imana yakinshyize ku mutima, hashize igihe kinini ngifite. Muri iki giterane abantu bagiye gutaka bazamura amajwi yabo batakira Imana basaba ko Icyubahiro cyayo cyongera kugera mu Rwanda.”

Ni igiterane kizitabirwa n’ abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Kabanda Stanley, Apostle Sosthene Serukiza, Pastor Mazimpaka Hortence, Rev Dr Antoine Rutayisire, Apostle Alice Mignone, Pastor Muhire Fidele, Pastor Christine Gatabazi na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ari nawe uzakiyobora.

Pastor Kabanda yanavuze ko bitewe gutumira abashumba bafite amazina akomeye kandi benshi ari ukugira ngo bahuze imbaraga mu gusaba Imana kongera kuzana icyubahiro cyayo.

Ati “[…] Abakozi b’Imana bazaza ahubwo ni bacye kuko hari n’abandi twifuzaga kuzaba turi kumwe ariko ntibaboneka. Tuzaba duhuye nk’abakozi b’Imana kugira ngo dufatane amaboko dusabe Imana icyubahiro cyayo.”

Iki giterane kizaba mu minsi itati, kuva taliki ya mbere kugeza kuri 3 Ugushyingo 2019, umunsi wa mbere kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe saa mbili, mu minsi ikurikiyeho ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizajya gitangira saa Munani gisozwe saa Mbili z’ijoro.

Pastor Kabanda avuga ko ari Imana yamushyize ku mutima iki giterane

REBA IKIGANIRO CYOSE PASTOR KABANDA YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

Byinshi wamenya kuri Grace Room Ministries

Grace Room ni Minisiteri ihuza abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana.

Iyi Minisiteri imaze umwaka ishinzwe, yashibutse mu iyerekwa Pastor Julienne K. Kabanda yagize ubwo yari mu nzozi maze 6 Gicurasi 2018 Imana isohoza umugambi wayo kuko ariwo munsi wabereyeho ibirori byo kuyitangiza ku mugaragaro.

Pastor Kabanda ufatanyije n’umugabo we Pastor Kabanda Stanley kuyobora itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko muri iryo yerekwa yagize ari mu nzozi ngo yibonaga ahagaze ahantu hari abantu benshi kandi bababaye.

Ngo yasaga n’uri hejuru yabo akababazwa n’ukuntu abona bababaye kandi ari benshi ashaka icyo akora arakibura, ngo asigara ahagaze yabuze icyo abafasha.

Avuga ko yarebye hejuru abona icyanditwe kiri nko mu mukororombya hejuru yabo icyo cyanditswe cyari ijambo rivuga ngo ‘’My Grace’’. Ako kanya ngo mu mutima we hahise hasobanukirwa icyanditswe Pawulo yavuze. Ati: "Mu mutima wanjye hahise hasobanukirwa icyanditswe Pawulo yavuze mu Abakorinto cyivuga ngo ubuntu bwanjye burabahagije."

Pastor Kabanda avuga ko muri iryo yerekwa ari ho havuye ijambo "Grace Room", kuko ngo ubwo yakangukaga yahise avuga ko Minisiteri izitwa ‘Grace Room’.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko n’ubwo yari yagize ihishurirwa ngo yabitekerezagaho akumva bigoranye kuzaigeraho ngo kuko yumvaga kubifatikanya n’inshingano asanganwe zo gushumba mu itorero rye bigatuma yiyumvamo gushidikanya, gusa ngo yaje kubyemezwa n’intumwa Imana yamwoherereje.

Avuga ko Imana yamutumyeho umudamu waje iwe mu rugo amusanga mu ruganiriro ubwo yari ari gusengana n’abandi hanyuma amubwira ko Imana yamubwiye ko agiye kugira abantu benshi bahuye banyuze mu bintu bikomeye amusaba gutinyuka agashyira mu bikorwa umurimo Imana yamushyize ku mutima.

Icyo gihe ngo yaratangaye cyane maze ahita afata umugambi wo gutangiza Minisiteri.

Kuri ubu Grace Room Ministries imaze umwaka umwe gusa, yatangiye kugaba amashami hirya no hino ku Isi, ndetse kuri ubu mu Rwanda ikaba ifite abayoboke bakabakaba 800. Uretse ivugabutumwa ryo gusenga iyi Minisiteri ikora, ngo banakora ibindi bikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi mu bitaro n’ibindi.

Grace Room Ministries imaze kugira abanyamuryango benshi

Pastor Kabanda niwe muyobozi mukuru wa Grace Room Ministries


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO