Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gitwaza na Masasu bakoresha neza amaturo si nk’abahora birukankana akarago k’Imana bashaka aho gukodesha-Bishop Gafaranga

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umunyarwenya Habiyaremye Zachariel uzwi nka Bishop Gafaranga yavuze ko hari bamwe mu bavugabutumwa bakwiye gushimwa kubera ibikorwa bifatika bakorera mu matorero bayobora, ngo kuko hari andi matorero adafite n’inyubako yabo bwite yo gusengeramo bagahora biruka bashakisha aho gukodesha kandi bahora bakusanya ibya cumi n’amaturo mu bakirisitu.

Ibi Bishop Gafaranga yabigaruteho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru IYOBOKAMANA, ubwo yagarukaga ku muhamagaro we wo kugaragaza ko hari abinjiriye itorero ry’Imana biyita abakozi bayo kandi ari abo kuririmbura.

Uyu musore amaze kumenyekana cyane nk’umwe mu banyarwenya bibanda cyane ku bakozi b’Imana abijyanishije n’abakunda ubutunzi bw’isi cyane.

Bishop Gafaranga avuga ko ku bwe hari abashumba ndetse n’abakozi b’Imana abona bakora neza umurimo bahamagariwe, ngo kuko ubona ibikorwa byabo byigaragaza.

Yagize ati “ Ubundi nkanjye Bishop Gafaranga hari abakozi b’Imana nkunda. Njye nkunda Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ndetse na Apotre Joshua Masasu wa Evangelical Restoration Church bitewe n’uburyo bakoresha ibya cumi n’amaturo.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byabo bigaragarira ku kundu bubatse insengero nini zifatika kandi nziza, aho ahanini zaturutse mu maturo abakirisitu batanga.

Ati “ Bariya bagabo bafite amatorero yubatse neza. Ibya cumi n’amaturo byarakusanyijwe ariko byakoreshejwe neza.”

Avuga ko ibikorwa by’aba bavugabutiumwa yavuze bihabanye cyane n’iby’abandi bahora birukanka bashaka aho bakodesha kandi usanga banakusanya amaturo afatika yakagombye kubakishwa urusengero.

Ati “Niba njyewe Bishop Gafaranga mpora nirukankana akarago nkodesha, ukabona hari n’abari kwirukankana akarago k’Imana bashaka aho bakodesha ni ibibazo.”

Avuga ko n’aba birirwa birukankana akarago k’Imana bakodesha aho bazajya basengera, bakoresheje neza ibyo bakura mu bakirisitu ngo nabo bakubaka izabo nsengero bakabona aho abakirisitu babo bazajya bateranira batuje.

Bishop Gafaranga ni umusore umaze igihe gito amenyekanye ariko yakiriwe neza n’abakunda kogesha roho zabo inseko. Mu rwenya rwe yigaragaza nk’umuvugabutumwa w’umunyabinyoma uba wishakira amafaranga mu bakirisitu nk’uko izina rye ribivuga.

Uburyo aba avuga mu ijwi rikomeye nk’iry’abapasiteri, amayeri akoresha akenshi ahura n’ukuri kw’ibiriho bituma benshi bamukunda.

Reba ikiganiro cyose Bishop Gafaranga yagiranye na IYOBOKAMANA TV:

Bishop Gafaranga yahishuye ko mu bayobozi b’amatorero bakoresha neza amaturo harimo Gitwaza na Masasu

Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi

Umuyobozi Mukuru wa Evangelical Restoration Church Apotre Joshua Masasu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO