Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Gerry Mugwiza yatangiye kwikomwa n’abantu,ashinjwa ibijyanye n’ubupfumu.


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 01:40'

Uko iminsi ishira niko ibikorwa ndetse n’imyambarire itandukanye bigenda bigaragara hano mu Rwanda.Bimwe ugasanga bias naho bihuriye no kuramya cyangwa se guha agaciro imyuka mibi.

Ibi rero akenshi ntibivugwaho rumwe n’abakiristu bo mu matorero n’amadini atandukanye kuko usanga babiteranaho amagambo bamwe bemeza ko ntacyo bitwaye abandi bati ni uguta umuco.

Mu minsi ishize nibwo umukinnyi wa Filimi akaba n’umunyamakuru ukorera radio Flash, Gerry Mugwiza yashyize amafoto ye kuri facebook maze inshuti ze zitungurwa no kubona ko mu gahanga afite agasaro k’agasimbi benshi bamaze kumenyera ku izina ry’agateta kubera ko aka gasimbi kamenyerewe ku muhanzi Teta Diana ! Uyu Teta Diana yabajijwe kenshi iby’aka gasimbi bamwe bakaba barabigaruka ho bavuga ko byaba bijyanye n’impigi cyangwa ubupfumu, impigi. gucisha n’ibindi bijyanye no kuramya imyuka mibi.

JPEG - 198.1 kb
Umunyamakuru Gerry Mugwiza yambaye akantu katumye besnhi bibaza byinshi

Mu bibazo byinshi uyu munyamakuru yabazwaga muri comments wasangaga bagaruka kuri iri saro benshi bamaze kumenyera ku izina ry’agateta !

Nyuma y’amasaha make umunyamakuru iyobokamana.com yaramwegereye amubaza amashirakinyoma y’isimbi mu gahanga rikomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga !

Gerry Mugwiza ntiyazuyaje yamuhaye ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’isimbi ndetse mu buryo bwihariye atubwira impamvu we ubwe aryambara mu gahanga. Gusa yatubwiye ko ataryambara buri gihe ahubwo ngo hari ibihe byihariye n’imyambaro runaka akunda kubyambarana.

Tumubajije impamvu yambaye agateta mu gahanga yarabanje araseka cyane ! Hanyuma aratubwira ati ubu nyine kafashe iryo zina ariko ubusanzwe iri ni isimbi risanzwe.

Kurikira ikiganiro yaduhaye. Mu magambo ye yagize ati :“Ubusanzwe kwambara amasimbi by’umwihariko ku mutwe ni umuco ukomoka mu Burengerazuba bwa Afrika. Icyakora no mu Karere k’ibiyaga bigari amasimbi bakundaga kuyambika abana mu bisage . Ariko nanone ntabwo yambarwaga n’abana abo ari bo bose , yambarwaga n’abana bo mu batunzi.

Amasimbi nyine yanagaragazaga ubutunzi. Kuko amasimbi mu mateka yabanje gukoreshwa nk’amafranga. Amasimbi niyo yabanje gukora mbere y’umwaduko w’amafranga tubona ubungubu. N’ubwo ntari umukire ariko ndabiteganya gusa nanafite ikintu cy’agaciro UBUZIMA, kubaho ni cyo gishoro kandi hari n’ibindi byinshi nshimira Imana nkumva ndanyuzwe bitavugwa.

Kwambara isimbi mu gahanga byo bifite undi mwihariko kuko ubusanzwe imitako yo mu gahanga yambarwaga n’abami, abamikazi, abagabekazi, n’ibikomangoma. Njye rero kwambara isimbi mu gahanga nkunda kubikora iyo nambaye kinyafrika . Kuko mba numva ndi African Queen, niyumvamo ishema ryinshi kuko mba numva ndi umwamikazi w’umunyafrika..

Icya kabiri nk’uko ubizi iyo umuntu akubwiye ngo uraseka amasaro agaseseka cg ngo utatse amasaro n’amasimbi biba ari ikimenyetso ko uwo muntu akubonamo umuntu w’agaciro , ufite uburanga buhebuje … Ubwo bwiza bw’uruhu rwacu ni ishema ryacu nk’abanyafrika kandi twihaye agaciro twahindura byinshi”.

Icya gatatu ni uko isimbi uryitegereje uritambitse risa n’ijisho. Kuryambara mu gahanga bisobanuye ko uterebesha gusa amaso 2 y’umubiri tubona ku mutwe. Ko ahubwo ufite irindi jisho rya 3 rigufasha kubona no gutahura ibidatahurwa na benshi”.

Tumubajije icyo yavuga ku kuba iri isimbi yambara mu gahanga ntaho rihuriye no kuramya imyuka mibi ,ndetse nuko abantu babifata,kuko benshi babisanisha n’ibintu bibi cg n’ubupfumu yagize ati :”Birambabaza cyane , bintera agahinda nkabura aho nkashyira.Kuba yarakoreshwaga n’abapfumu bakayakoresha nk’inzuzi barimo kuragura ntibiyakuraho ubwiza n’agaciro kayo. Ejo uzaza uvuge uti inanga yacurangwaga n’abagirwa niveho? Ko tutaretse urutaro, inkooko cyangwa ibindi?

Ni ibikoresho byinshi byifashishwaga mu bupfumu ariko mu buzima busanzwe bikanakoreshwa. Nkibaza nti : Kuki iyo umuntu yiganye ibintu by’abanyaburayi ntawe umucira urubanza ariko uwiganye ibya Kinyafrica bakamushimanira inzara? Icyo ni kimwe mu byo twita ubucakara bwo mu bwonko Mental Slavery !

Iby’abanyaburayi ni ibitagatifu, ni byiza ariko ibyacu ni ibipagani??? Ni byiza ko abantu benshi bayobotse amadini akomoka kuri Abrahamu nanjye ndi umukristo wabatijwe. Ariko hari ikintu abantu bakwiye kumenya no kwitondamo : ni uko bamwe bagwa mu mutego wo guca imanza. Byakabaye byiza unyihoreye ukandekera uburenganzira bwanjye n’amahitamo yanjye nk’umuntu mukuru wakoze ibyo azi.

Hanyuma basome cyane ntibihutire gupfobya iby’iwabo gusa kuko babwiwe ngo ni ubupfumu batabanje kumenya impamvu uwazanye idini yabanje gusenya umuco w’abanyafrika. Birangira barimo kuramya ibyo batazi neza, kubera ko ibyabo babitaye bagahobera iby’ahandi, ibyo bahobeye ntibabimenya neza n’ibyabo barabyibagirwa. Muri make niba tutiyigishije kubahana tukaberaho gusenyana… Tuzamera aka wa Mugani ngo Yabuze Byose nk’Ingata Imennye. Kuko imico gakondo ifite ibyiza yasigasiraga, idini naryo ryaje rifite ibyiza risigasira ariko muri byombi ntihaburamo agatotsi iyo bititondewe”.

Mugwiza yavuze ku bijyanye n’imyerere ye aho yagize ati:”Nta byinshi navuga ku bijyanye n’aho nsengera ,Gusa iyo mbonye akanya nsengera aho ngeze basenga kuko nemerqa Imana nkemera na Yesu nk’umwami n’Umukiza. Ikindi nemera ko Umwuka wera ukoresha abawufite ibyiza mu gihe abatawufite bo bakoreshwa ibibi n’umwanzi. Kandi ibyo kubyumva ntibigombera kuba usengera mu idini runaka. Ibyiza n’ibibi bishobora gukorwa na bose abasenga n’abadasenga niyo mpamvu buri wese tumumenyera ku mbuto yera”.

JPEG - 198.1 kb
Umunyamakuru Gerry Mugwiza yambaye akantu katumye besnhi bibaza byinshi

Gusa nubwo uyu munyamakuru avuga ko kwaba ari ugupfobya umuco w’iwabo,cyane ko nwe ntanitorero cyangwa idini agira asengeramo bifatika, ariko benshi bagiye bamwandikira bamubwira ko kuba baramenye Yesu aribyo byatumye bava mu buyobe kandi bakazakomeza kwizera ijambo yavuze,ngo cyane ko yakuyeho ibyo byose ubwo yabambwaga k’umusaraba.

Si uyu munyamakuru gusa wambaye aka kantu akavugwaho kuba akorana n’imyuka mibi kuko,n’umuhanzi Teta nawe byaravuzwe kubera ako kantu.Gusa ukuri kwabyo ntikuramenyekana niba ko byaba ari imyuka mibi.ariko mu byumvikana cyane mu magambo abantu benshi batangaza,bigaragaza ko nta gukizwa kurimo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.