Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gentil, Adrien, Gaby na Prosper mu begukanye ibihembo muri ‘Maranatha Awards Eastern Africa’

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Abahanzi bakomeye muri Gospel mu Rwanda barimo Gentil Misigaro, Adrien Msigaro, Gaby Kamanzi, ndetse na Prosper Nkomezi uri mu banyempano bakiri bato, begukanye ibihembo bya ’Maranatha Awards Eastern Africa’.

Ibi bihembo byatangiwe i Nairobi muri Kenya mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2019.

Ibi bihembo byegukanwe n’abarimo Abanyarwanda, bihataniwe ku nshuro ya mbere. Umuhango wo guhemba abahize abandi muri iri rushanwa wabereye i Nairobi muri Baptist Church.

Abahanzi bari bahataniye ibi bihembo bya ’Maranatha Awards Eastern Africa’ ni abo mu Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Burundi na Eritrea.

Abahanzi b’Abanyarwanda begukanye ibihembo ni Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi uri mu bari kuzamura impano bakunzwe n’abatari bake ndetse n’itsinda ry’abaramyi ryitwa Aflewo Rwanda.

Umuhanzi Adrien Misigaro yari ahatanye mu cyiciro ‘Best Collaboration Ministration 2019’. Yegukanye igihembo abicyesha indirimbo “Ntuhinduka” yakoranye na Zawadi.

Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada we yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best East African Minister in Diaspora’, Prosper Nkomezi atwara igihembo cy’umuhanzi w’ijwi ryiza mu 2019 [Best Vocalist 2019], naho Umuhanzikazi Gaby Kamanzi yegukana igihembo mu cyiciro cya ‘Best Live Ministration 2019’, abicyesheje indirimbo ye yitwa “Nzahora Nshima”.

Itsinda ry’abaramyi Rwanda, Aflewo [Let’s Worship] ryegukanye igihembo mu cyiciro ‘Worship music event of decade (2009-2019].

Aba baramyi b’Abanyarwanda bamaze kuzamura urwego rabo bw’imiririmbire ndetse banafite indirimbo zagiye zihembura imitima ya benshi, uko begukanye ibihembo bose bagerageje gushimira byimazeyo ababashyigikiye bakabaha amajwi yabo akaba ariyo yabagejeje ku kwegukana ibihembo.

Abandi begukanye ibihembo ni; Umurundi Dudu T. Niyukuri [Yaririmbiye i Kigali mu bitaramo bitandukanye]. Yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Exemplary Music Minister of Excellence-Burundi].’

Alice Kimanzi wo muri Kenya, Eunice Njera wo muri Kenya, Abbs Chams (Tanzania), Chris Jones (Ethiopia), Levixone (Uganda), Joel Lwaga wo muri Uganda Tanzania [Aheruka i Kigali mu gitaramo] n’abandi.

Adrien Misigaro na Gentil Misigaro mu banyarwanda begukanye ibihembo

Umuramyi Prosper Nkomezi uherutse gukora igitaramo gikomeye i Kigali, nawe yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’ijwi ryiza mu 2019 [Best Vocalist 2019]

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi, uherutse gusohora indirimbo nshya yise “Ewu Mungu” nawe yahawe igihembo mu cyiciro cya ‘Best Live Ministration 2019’

Gentil Misigaro ubarizwa muri Canada we yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best East African Minister in Diaspora’

Adrien Misigaro yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Collaboration Ministration 2019’ yari ahatanyemo

Prosper Nkomezi yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’ijwi ryiza mu 2019 [Best Vocalist 2019]

Gaby Kamanzi nawe ari mu begukanye igihembo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO