Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gabby Kamanzi yavuze ku batumira abahanzi batabateganyirije na ka ‘Transport’

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ku batumira abahanzi mu bitaramo cyangwa mu bindi birori ngo babataramire, batabateganyirije n’amafaranga y’urugendo [Transport] avuga ko ari ikintu kidakwiye.

Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe kubera ibihangano bye, yabigarutseho ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019, ubwo yari mu kiganiro Amahumbezi gitambuka kuri Radio Rwanda.

Gabby Kamanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo; ‘Amahoro’, ‘Arankunda’ ‘Nzahora nshima’ n’izindi zinyuranye yavuze ko abatmira abahanzi mu murimo w’Imana atari ngombwa ko bamuteganyiriza amafaranga (budjet) ihambaye ko ahubwo bamuteganyiriza makeya y’urugendo mu rwego rwo kumufasha kugira ngo ivugabutumwa arikore neza.

Yabigarutseho ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba umuziki ushobora kumwinjiriza by’umwihariko nko mu bitaramo binyuranye agenda atumirwamo.

Yavuze ko hari uburyo bwinshi umuhanzi akwiye gushyigikirwa abantu batiriwe bigora bategura ingengo y’imari y’ayo bazamuha mu gihe yatumiwe muri gahunda runaka.

Yagaragaje ko hari uburyo abantu bashobora gusabwa gutanga uko bashobojwe mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi mu gihe yabahesheje umugisha.

Ati “[….] Niba ukunda umuntu umushyigikire uko ushoboye, icyo nacyo ni inzira ishobora gutuma utajya muri budjet, ukavuga ngo abantu bari ahongaho niba bahawe umugisha bagire icyo bakora. Natwe birashoboka.”

Yakomeje avuga ko kuri we ikintu abona cya ngombwa abahanzi baba bagombwa ari ukubamenyera amafaranga y’urugendo (Transport) mu rwego rwo kumworohereza gukora umurimo.

Ati “Ikintu mbona cya ngombwa cyane ni transport. Buriya gusaba amafaranga y’urugendo si ukwishyuza, kuko niba bantumiye sinagenda n’amaguru. Numva ari ikintu abantu bagomba kwibwiriza.”

Uyu muhanzikazi Gaby Kamanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ewu Mungu”, ku wa 25 Kanama 2019 yegukanye igihembo cya ’Maranatha Awards Eastern Africa’ mu cyiciro ‘Best Live Ministration 2019’, abicyesha indirimbo ye yise “Nzahora nshima” mu marushanwa yabereye i Nairobi muri Kenya.

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi anenga abatumira abahanzi batanabateganyirije ka ’transport’

Gabby Kamanzi ari muri studio za RBA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO