Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ev. Caleb yibutse umufasha we Mucyo Sabine witabye Imana bamaze amezi 7 barushinganye-Video

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umwaka urashize mu muryango wa Ev. Uwagaba Caleb hatashye inkuru y’inshamugongo, yababaje abatari bacye by’umwihariko Ev. Caleb. Ni inkuru y’urupfu rwa Mucyo Sabine witabye Imana nyuma y’amezi 7 barusinganye na Caleb wari waramwihebeye.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 4 Ukwakira 2019, Caleb, abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi bagiye gushyira indabo ku gituro cya nyakwigendera, nk’ikimenyetso cy’uko akiri mu mitima yabo.

Ni umuhango wagaragayemo amarira n’agahinda kuri bamwe mu baherekeje Ev. Uwagaba Caleb, aho kwihangana byabananiye ubwo bashyiraga indabo ku mva ya nyakwigendera, bagasuka amarira.

Mu ijambo Ev. Uwagaba Caleb yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yikije cyane ku gushima abamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo muri uyu mwaka wose, anavuga ko Mucyo adateze kuzava mu mutima we.

Yagize ati “Ndabashimiye ko mwabanye nanjye ndetse n’umuryango muri rusange, mugahagararana natwe, mugahagararana natwe, twarariranye, twarababaranye muri iki gihe cy’umwaka wose, Imana ibahe umugisha.”

Yunzemo ati “ Ubuzima bwa Mucyo ntabwo bushobora kuzava muri twebwe, ndabizi ko hari uko buri wese yabanye nawe ku giti cye, hari n’abamumenye mbere yanjye, nzi uburyo mwari mubanye. Dukomeze tumwubahe nk’umuntu wagize umumaro mu buzima bwacu, ariko kandi tuniringire ko aho ari ari heza, twebwe dusabe Imana kugira ngo idushoboze kuzajyayo. Dusabe Imana kugira ngo idushoboze kuzaba aho ari, kuko naje gusobanukirwa ko aho ari ariho heza kurusha aho turi. Mpora nifuza ngo icyampa nanjye nkazajyayo, gusa icyo nsabwa ni uguhora nitunganya kugira ngo njyeyo.”

REBA UKO UYU MUHANGO WOSE WAGENZE

Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikare b’umubiri bacanganyikirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw’umubiri (cells) bagombye kuba barinda. Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye. Ni nyuma y’aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n’ibyo hanze y’u Rwanda, bari barabuze indwara.

Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi arenzeho umunsi umwe yambikanye impeta na Ev Caleb Uwagaba dore ko bari bakoze ubukwe tariki 03 Werurwe 2018. Aba bombi bakoze ubukwe bamaze imyaka 3 bakundana. Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari. Yari umukristo muri Bethesda Holy Church aho yari umu ’Protocol’. Iri torero ni naryo Uwagaba Caleb asengeramo.

Nyakwigendera Sabine Mucyo yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe, abo bakoranaga ndetse n’abandi banyuranye bashavujwe cyane n’urupfu rwe. Ni mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy Church ruri ku Gisozi kuwa 06 Ukwakira 2018, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali.

Ev. Caleb yibutse umufasha we Mucyo Sabine witabye Imana bamaze amezi 7 barushinganye

Umwaka urashize Mucyo Sabine yitabye Imana

Mucyo yitabye Imana amaze amezi 7 gusa arushinganye na Ev Careb


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO