Ese Cristiano Ronaldo yaba ahabwa imbaraga n’umuryango wa Illiminatti ?-Menya ukuri


17 August 2018 saa 03:47'
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro,uzwi cyane ku mazina ya Cristiano Ronaldo yahakanye k’umugaragaro ko ibyo abantu abamukekera ko akorana n’imyuka mibi cyangwa se aba mu idini rya Illiminatti ataribyo na gatoya.
Ni nyuma yuko rero abantu benshi iyo babonye umuntu akora ibidasanzwe cyangwa se afite igikundiro kidasanzwe bahita bakeka ako yaba akorana n’idini rya Illiminatti,akaba rero ari nayo mpamvu byagiye bivugwa cyane ndetse bamwe bakanahamya ko uyu mugabo yaba ari mu cyiciro kimwe na Lionel Messi ngo akaba ari yo mpamvu iyo bahuye mu kibuga bisa n’ibigorana cyane kugira ngo umwe atsinde.
- Ni kenshi bavugaga ko yaba akorana na Illiminatti
Cristiano Ronaldo yavutse ku itariki 5 Gashyantare 1985 avukira mu gace kitwa Funchal mu mujyi wa Madeira ho mu gihugu cya Portugal,akaba yaravutse asanga ababyeyi be ari abakiristu bo mu idini rya Gaturika .
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Hollowverse.com,uyu mugabo yatangaje ko impamvu akunda no kwiyambika Ishapure mu muhogo ari umubano afitanye n’Imana ye .
- Ibi ni bimwemu byatumaga bavuga ko akorana na Illiminatti
Mu magambo ye Cristiano Ronaldo yagize ati;”Njyewe ntabwo nzi ibyo abantu bavuga aho bituruka,iyo Illiminatti ntabwo irampamagara,njye navutse nsanga iwacu ari abagaturika.Buriya ni nayo mpamvu nanjye mpora niyambariye udushapure mu muhogo.Njye nahawe impano yibihe byose,neretswe ubwenge,ndi umukinnyi w’ikitegererezo ariko nubaha Imana ndetse nkanayizera cyane kuko ariyo yampaye iyi mpano.Gusa na none ntabwo nahamya ko ari njye mukinnyi wubaha kandi usenga Imana cyane, kuko sinarusha Kaka”
- Cristiano yambaye ishapure
Gusa ngo mu muryango we bishimira intambwe umwana wabo agenda atera ariko na none bakababara cyane iyo ngo bumvise amakuru amwe namwe agenda avugwa kuri uyu musore Atari meza ,ngo nko kuba yaraje mu gikombe cy’isi muri Afurika Y’epfo akaryamana n’abakobwa benshi cyane,bityo ngo bakaba bahamya ko nabyo bizagenda bikurwaho
- Cristiano asengera mu idini rya Gaturika
Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko umwana we akivuka mu minsi mike ikintu cyambere yabanje gukora mbere yo gutangira kumwigisha gukina umupira w’maguru, ari ukumubatirisha ngo kuko aziko kuvuka ubwakabiri ari ingirakamaro cyane.
Cristiano ronaldo ubu ni umuklinnyi w’ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani aho amaze igihe gito ndetse akaba ari umwe mu bantu bamaze igihe bavugwa n’ibitangazamakuru cyane