Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ejo hazaza hawe harahenze ku buryo ugomba kuhafuhira- Pastor Julienne Kabanda abwira abakobwa

, 3 weeks ago

Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, Pastor Juliene Kabiligi Kabanda, yasabye abakobwa kwitwararika bakarinda ejo hazaza habo guhungabana, bakirinda kwiruka kubyo babonye byose, ngo kuko ariho gicumbi cy’ubuzima bwabo.

Ibi uyu muvugabutumwa yabigarutseho mu giterane cy’abari n’abategarugore gusa cyiswe Victorious Women Cyaberaga muri Diplomatic Hotel mu Mujyi wa Kigali kuwa 18 no kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka.

Mu nyigisho zivanze n’impanuro uyu muvugabutumwa yahaga amagana y’abakobwa ndetse n’abagore bitabiriye iki gitaramo, yananyuzagamo akabaha inama zo kwirinda gutwarwa n’ibibonetse byose ngo ni uko ari ibigezweho.

Yasabye abakobwa kudatwarwa n’igitutu cyo kubona abagabo vuba ngo kuko aribyo bishobora gutuma bahubuka, bikazagira ingaruka z’ibihe byose mu buzima bwzbo bwose.

Yagize ati “ Ejo hazaza hawe harahenze cyane ku buryo ugomba kuhafuhira.Ntabwo ibyaka byose ugomba kubigenderaho. Ntabwo ibirabagirana byose bivuze ko ari ibyawe. Ibyawe bifite umwimerere, birahari kandi bimeze neza.”

Akomeza avuga ko kugira igitutu cyo kubona umugabo ku bakobwa atari iby’ubu kuko ngo no mu gihe cyabo byariho.

Aha yatanze urugero uko iyo akigendera ku gitutu byi gutuma ayoba akazisanga mu buzima bw’agahinda. Aha yakomoje ku musore wigeze kuza mu Rwanda bagasa n’abatangiye gukundana maze abigendamo gacye biza gutuma amenya ko ngo mugihugu cye ngo yari umutinganyi kuko yari afite undi musore bakundana bizwi.

Ati “[…] Maze gushaka umugabo turi kumwe maze kubyara umwana wa Kabiri, wa mugabo yaje kunyandikira kuri Facebook ambwiza ukuri ko burya yanteretaga afite undi mugabo mugenzi we bakundana, yari umutinganyi. Ngo yashakaga kundongora kubera igitutu ababyeyi bamushyiragaho ko agomba gushaka umugore nawe akabyara.”

Avuga ko ngo uwo musore yari afite gahunda yo kugira aho abyara umwana, ariko akaguma kugira mugenzi we w’umusore bakorana ubutinganyi bwabo.

Aha uyu mukozi w’Imana yatanze uru rugero shaka kugaragaza ko iyo akiyoborwa n’igitutu cyo kudashaka umugabo, byari gutuma yemerera uwo munyamahanga urukundo bikazamushyira mu kaga ubuzima bwe bwose.

Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, Pastor Juliene Kabiligi Kabanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO