Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dr Apostle Paul Gitwaza yavuze ibintu 4 by’umwihariko w’abakristo anavuga icyo bakora mu gihe imfatiro zisenywe

Ubwanditsi , 2 months ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, yagaragaje ibintu by’umwihariko biranga umuntu w’umukirisitu, anagaruka ku kintu umukirisitu yakora mu gihe imfatiro zisenywe.

Apôtre Gitwaza yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho ngufi agenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buri munsi.

Uyu muvugabutumwa wigaruriye imitima y’abatari bacye kubera imyigishirize ye, yavuze ku bintu by’umwihariko biranga abakirisiti cyangwa se abakiriye Yesu.

Yagize ati “Hari ibintu abakritu bagira by’umwihariko bikomeye kandi bitangaje abandi batagira amahirwe yo kugira [...] muri Yesu Kristo abantu bose barangana nta tandukaniro rihaba, abari muri Kristo bose bafite amahirwe angana, abakijijwe bose bafite data umwe ariwe Yesu, abakristo bose bagira imigisha ingana ahubwo icyotugomba gukora ni ukuyihamagaza ikaza.”

Uyu mushumba yakomeje inyigisho ze agaragaza icyo umukristo nyawe yakora mu gihe imfatiro ze zisenywe.

Apôtre Gitwaza avuga ko hari igihe umuntu ahura n’ibigeragezo, agaca mu bikomeye, ibyo yari yishyingikirije byose akabibura, gusa ngo ikigaragaza umukristu nyawe ni uburyo abyitwaramo.

Aha yatanze urugero rwo muri Bibiliya kuri Naomi na Yobu bahuye n’ibibazo byinshi ariko bakaba baratandukaniye ku buryo babyitwayemo.

Yagize ati “ Hari abantu iyo bahura n’ibibazo batangira kwitotombera Imana, abandi bagakomeza kwiringira Imana.Yobu yahuye n’ibibazo birenze ibya Naomi, ibintu byose bimushiraho ariko aravuga ati n’ubwo Imana yanta nzakomeza nyiringire. Yakomeje gushima Imana,imigisha yose iza kumuzaho ibyo yari afite byikuba inshuro ebyiri”

Yavuze ko umukristo nyawe agomba kwiringira Imana kabone n’iyo imfatiro zaba zasenywe, akirinda gukora ibyaha ndetse agakomeza gushima Imana.

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko umukristo nawe atari uwitotombera Imana kabone n’iyo yaba ari mu bigeragezo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO