Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Dore amafoto ababaje utabonye y’impanuka yaguyemo abakozi b’Imana benshi b’abanyarwanda


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 October 2018 saa 02:11'

K’umunsi w’ejo kuwa kane tariki ya 18/10/2018 nibwo humvikanye amakuru ababaje avuga ko Abavugabutumwa n’abanyamasengesho bari n’abanyarwanda bakoze impanuka ikomeye bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Abanyarwanda bane barimo umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda bane barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana uwa kane apfa amaze umwanya kwa muganga mu gihe undi umwe na we yakomeretse bikomeye akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Dore amwe mu mafoto utabonye yaranze iyo mpanuka

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.