Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Diamante wa Young Grace yarambitsweho ibiganza na Prophet Sultan, yakirwa mu itorero nk’umukirisitu mushya-Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Diamante imfura y’umuhanzikazi w’umuraperi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace, yakiriwe mu itorero River of Joy and Hope Ministries, riyoborwa n’Intumwa y’Imana, Sultan Eric, amurambikaho ibiganza anamwaturiraho amagambo y’umugisha.

Iki gikorwa cyakoze ku mutima Young Grace umubyeyi wa Diamante usanzwe asengera muri River of Joy and Hope Ministries, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019.

Ubusanzwe igikorwa cyo gusengera umwana w’uruhinja, bakamuhesha umugisha ni ibintu bisanzwe mu matorero ya gikirisitu.

Uretse umuryango wa Young Grace wakozwe ku mutima n’iki gikorwa, n’Intumwa y’Imana Sultan Eric yagaragaje ko itorero rye ryanyuzwe no kunguka umukirisitu mushya no kumwakira bamuhesha umugisha.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Prophet Sultan yashimagije ubwiza bw’umukobwa wa Young Grace, anamwaturiraho amagambo y’umugisha.

Yagize ati “Zaburi 127 : 3-5 ‘Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga ! Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk’imyambi intwari ifite ku rugamba. Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk’imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n’abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.’’

Yunzemo ati “Young Grace, umukobwa wawe Diamante ni mwiza bihebuje.’’

Young Grace asanzwe ari umukirisitu wo kwa Sultan, umwana we yageze ku Isi asanga yaramukoreye indirimbo yise ‘Diamante’.

Uyu muraperikazi w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu Ikipe ya Heroes FC ari nawe se w’uyu mwana. Gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Prophet Sultan yahesheje umugisha Diamante

Sultan yashimagije ubwiza bwa Diamante, ashimangira ko Young Grace yabyaye umwana mwiza bidasanzwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO