Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

The River Ministry babinyujije mw’ishami ryabo rya "Happy Family" bateguye igiterane cy’abari n’abategarugori mu cyerekezo cyo kubaka umuryango mwiza

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuryango witwa The River Ministry ufite ishami rishinzwe kwita ku ngo ryitwa ’Happy Family’, wateguye igiterane kidasanzwe kizitabirwa n’abagore n’abakobwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Urinde?”.

Iki giterane kizabera muri Kigali Convention Center ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019.

Umuyobozi w’umuryango The River Ministry akaba n’umuvugabutumwa, Ev. Mukabaramba Jacky yatangarije IYOBOKAMANA ko iki giterane gifite intego yo kugaragaza agaciro k’umugore mu muryango.

Yagize ati “Iki ni igihe cy’abagore n’abakobwa, turifuza ko bazaza tukaganira. Tuzaba dufite inyigisho cyangwa insanganyamatsiko igira iti ‘Urinde?’ Noneho tubwire abantu abo aribo, twongere twibukiranye, maze dusobanukirwe ko twaremwe mu ishusho y’Imana, noneho turebe icyo Imana yadushyiriye mu muryango.”

Evangeliste Missionaire Jacky Mukabaramba umuyobozi wa Deliver Ministry yateguye igiterane kidasanzwe kizitabirwa n’abagore n’abakobwa gusa

Ev. Mukabaramba akomeza avuga ko bazanareberra hamwe icyo abagore n’abakobwa bagomba gukora kugira ngo babe abanyamumaro mu muryango.

Ati “ Tuzarebera hamwe turi bande, maze abantu basobanukirwe icyo baricyo, noneho turebe niba icyo Imana yadushyiriye mu muryango tugikora koko, hanyuma turebe niba hari ibyo tutakoze maze tunarebe icyo tugomba gukora kugira ngo tubigarure.”

Uyu muvugabutumwa wanashinze uyu muryango wa The River Ministry, yavuze ko muri iki giterane bazaba bari kumwe n’abavugabutumwa ndetse n’abaramyi bakomeye bazahatangira ubutumwa bwiza.

Mu bahanzi batumiwe muri iki giterane harimo Diana Kamugisha, Alsene Tuyi, Christian ndetse n’amatsinda atandukanye amaze kubaka izina mu Rwanda.

Muri iki giterane kandi hatumiwemo abavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana barimo Umu Missionaire w’Umunya-Singaporekazi witwa Jemmy M. uzafatikanya na Ev. Mukabaramba Jacky .

Evangeliste Missionaire Jacky Mukabaramba yavuze ko iki giterane kizatangira saa munani n’igice (14h30’) aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.




Abafanyabikorwa bari gutegurana na Jacky Mukabaramba iki giterane babukereye mu kurarika abantu benshi ngo bazitabire iki giterane

Menya byinshi kuri iki giterane giteguriwe abari n’abategarugori

Kurikira ikiganiro twagiranye na Missionaire Jacky Mukabaramba umuyobozi wa The River Ministry :

Twanaganiriye na Madame Happy nawe mubyo yavuze yagarutse kuri iki giterane cy’abagore bari gutegura:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO