Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Data ntiyatunze imodoka njye nzatunga indege _ Apôtre Masasu

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yavuze ko n’ubwo ababyeyi be batagize amahirwe yo kubona ubutunzi, bakaba barapfuye badatunze n’imodoka yo kugendamo, ngo ibyo batabashije kugeraho byose azabitunga dore ko we ngo amaze kurenga icyiciro cyo gutunga imodoka kuko ateganya gutunga indege.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019 mu materaniro y’abashakanye yari afite insanganyamatsiko ivuga ku ‘gukuraho karande’ mu miryango aho yagarutse cyane ku bintu bitandukanye biboha imiryango bigatera abashakanye gutandukana.

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yatangiye abwira abari bitabiriye aya materaniro ko ashaka ko bumva neza ‘deliverance’ kubohorwa cyangwa gutandukana na karande icyo aricyo.

Aha uyu muvugabutumwa avuga ko hari abashakanye baboshwe n’ingoyi zituma babana batishimiranye rimwe na rimwe bikabateza gucana inyuma cyangwa gutandukana.

Yagize ati “ Kubona umuntu w’umugabo w’umusirimu ufite umugore usa neza agashaka gusambanya umukozi wo mu rugo udasa neza, ukabona umugabo w’umusirimu ukomeye ukora mu bigo bya leta arara mu kabari ashakisha indaya [....] biriya bigaragaza ko ari ingoyi.”

Abakirisitu basengera muri Evangelical Restoration Church bemeza ko inkomoko y’umuntu n’ahahise he bishobora kumuzanira imivumo imuzitira mu nzira igana Siyoni, mu gihe atabohowe ngo akorerwe icyo bita “deliverance”.

Uyu muvugabutumwa yakomeje atanga urugero rw’ibibazo uruhuri byari byaribasiye umuryango akomokamo kubera karande zari zibaboshye, ariko agashimangira ko izo karande zitigeze zimukurikirana kubera ko yamenye “deliverance” icyo aricyo.

Yagize ati “Masasu iwacu aho mvuka bose, ari abakuru n’abato barware igifu, ariko njye ntacyo narwaye, ntacyo nzarwara, nta n’umwana wanjye yewe nta n’umwuzukuruza uzakirwara. Iki kintu naragitunganyije.”

Yakomeje avuga uburyo karande zatumye abo akomokaho batabasha kugira ubutunzi, gusa ngo we ibyobatabashije kugeraho byose azabigeraho kuko we yibohoye karande zari ziboshye umuryango we.

Ati “Iwacu papa ntiyatunze imodoka, nzatunga indege n’amadege kuko ubukene bwo gutunga imodoka naraburangije.”

Yakomeje avuga ko n’abana be bose yamaze kubabohora ndetse ko ahora ababwira ko ntawe uzatekereza gukora ikibi ngo bimuhire ndetse ko bagomba kubaho mu buzima bwiza gusa.

Apôtre Masasu yahishuye ko buri mwaka akorera abana be deliverance ku buryo bufatika mu rwego rwo kubatandukanya n’ikibi cyose.

Apôtre Masasu aherutse kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ubwo mu itorero rye Restoration Church abakirisitu basinyishwaga urwandiko rwitwa urwo “kwitandukanya n’Umwanzi Satani, kwiyegurira Imana wese no gutangaza amateka mashya muri Yesu.” Aho ngo byakorwaga n’uwamaze kwakira agakiza ushaka kubohorwa yatura mu magambo cyangwa akuzuza iyi nyandiko.

Iyo nyandiko yasinyishwaga abashaka kubohorwa yariho ingingo 11 zigenderwaho kugira ngo indahiro ifatwa nk’igihamya cyo kwitandukanya na karande zose ziri ku buzima bw’umukirisitu yemerwe.

Icyo gihe ntabwo byakiriwe neza mu muryango nyarwanda aho abenshi batumvaga uburyo umukirisitu asinyishwa kugira ngo abohoke bagaragaza ko bisa no gutesaha agaciro umurimo w’Imana.

Icyo gihe ubuiyobozi bw’iri torero bwasabye abakirisitu bose imbabazi ndetse n’umuryango nyarwanda, bagaragaza ko ibyakozwe bitari bikwiye.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu ryasomwe mu materaniro, ryatangiraga rigira riti “Ubuyobozi bwa Evangelical Restoration Church burasaba imbabazi umuryango nyarwanda muri rusange, kubw’umwihariko ababyeyi bose bahutajwe n’imikorere yose cyangwa igikorwa icyo aricyo cyose cyabwitiriwe.”

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, ashimangira ko we yikuyeho karande zose zamubuza kugera kucyo ashaka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO