Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Danny Mutabazi yakoze igitaramo cy’agatangaza cyahembuye imitima y’imbaga yacyitabiriye_(Amafoto)

Ubwanditsi , 1 week ago

Umurambyi uri mu bari kuzamura impano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi, yahembuye imitima y’imbaga yitabiriye igitaramo cyo kumurika alubumu ye y’amashusho yise ‘Calvary’ bamwaturiraho umugisha.

Ni igitaramo cyabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019.

Iki gitaramo Danny Mutabazi yamurikiyemo Alubumu ye ya mbere y’indirimbo z’amashusho, yaririmbye indirimbo zikunzwe cyane zirimo Calvary, Binkoze ku mutima, Getsemani, Ineza yawe, Ntiyasinziriye ndetse na Ntiwanyihakanye.

Iyi Albumu y‘uyu muramyi Mutabazi irimo umwihariko wo kuba indirimbo ziyigize 80% zivuga ku gaciro k’umusaraba wa Yesu Kirisitu.

Iki gitaramo cyiswe ’Calvary Album Launch’, Danny Mutabazi yafatanyije n‘abahanzi bakunzwe n’abatari bacye barimo Simon Kabera , Papi Clever, amwe mu makorali akunzwe cyane muri Kigali by’umwihariko mu itororo ADEPR nka Shalom choir , Siloam choir n’abandi bafatanyije n‘uyu musore mu guhembura no kkubohora imitima y’imbaga yari yakitabiriye.

Iki gitaramo cya Danny Mutabazi cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe cyane ko kwinjira byari ubuntu. Uretse ko no kwinjira byari ubuntu, abenshi mu bakunda ibihangano by’uyu musore bari bafite inyota yo gutaramana nawe imbonankubone bumva icyanga cy’indirimbo ze mu buryo buri live.

Mu gihe kigera hafi ku isaha, aririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye, Mutabazi yaje kugera ku ndirimbo Calvary yitiriwe alubumu ye. Ni indirimbo ivuga umusozi wa Calvary wamenetseho amaraso ya Yesu Kristu witangiye abamwizera kugira ngo babone ubugingo.

Nyuma y’iyi ndirimbo yashimye abitabiriye iki gitaramo, Ngiriwubuntu Dillaume uwari uyoboye ibirori yongera kugaruka ku rubyiniro barongera baririmba agace gasoza indirimbo Calvary.

Danny Mutabazi, yaranzwe n’amarangamutima adasanzwe mu gitaramo cye

Yageze aho arapfukama aramya yicishije bugufi

Mutabazi yahembuye imitima ya benshi

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije

Papy Claver nawe yataramiye abiyabiriye iki gitaramo

Ababyeyi ba Danny Mutabazi bari baje kumutera ingabo mu bitugu

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO