Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Cornerstone Temple Church yateguye igiterane kizahuza abavugabutumwa n’abaririmbyi b’ibyamamare

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Itorero Cornerstone Temple rikorera umurimo w’Imana i Kagugu mu Mujyi wa Kigali ryateguye igiterane ngarukamwaka gikomeye gifite insanganyamatsiko ihamiriza abakirisitu bazacyitabira ko bazabona ibitangaza.

Insanganyamatsiko y’iki giterane igira iti ‘Reka umucyo wawe urabagirane’ ikaba iboneka muri Matayo 5:16. Ni igiterane gikomeye kizabera ku cyicaro cy’iri torero Kagugu –Batsinda kuva kuwa 3 kugeza kuwa 7 Nyakanga 2019.

Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable avuga ko iki giterane ari ngarukamwaka gifasha abantu guhindurirwa amateka.

Yagize ati "Iki giterane ’Reka umucyo wawe urabagirane’ ni igiterane ngarukamwaka cya Cornerstone Temple gihoraho, muri uyu mwaka rero tukaba dufite igiterane twatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye kandi bakomeye. Iki giterane ndagira ngo mbabwire ngo ni igiterane kidasanzwe kuko dushaka kubona abantu bahinduka bahindurirwa amateka, abantu bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi."

Yunzemo ati "Hazaba harimo abakozi b’Imana bazi kwigisha kuko murabizi ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo ubwoko bwamjye burarimbutse kubera kutamenya. Buriya iyo utaramenya urarimbuka byanze bikunze. Ariko iyo umaze gihishurirwa ukamenya ubasha kugera kuri byinshi Imana yaguteganyirije.Ndararikira abantu b’ingeri zose, abakijijwe n’abatarakizwa, turabatumira kugira ngo baze hano babashe kongererwa agaciro, kubera ko tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana badasanzwe."

Ntabwo ari Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable gusa uzayobora iki giterane kitezweho ibitangaza kuko azafatikanya n’umufasha we Umutesi Clarisse unafatanya n’umugabo we kuyobora Itorero Cornerstone Temple.

Amatsinda y’abaririmbyi azwi nka Praise Worship Team ndetse na New Song yo mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodice bari mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo.

Uretse aba Banyarwanda bari ku rutonde rw’abazataramira abazitabira igiterane, hazaba hari n’umuramyi ukomeye cyane ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Lester Hunter.

Muri iki giterane kizahembura imitima ya benshi hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye bo mu bihugu bitandukanye biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abavugabutumwa bo mu Rwanda.

Aba bavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana harimo Abanyarwanda barimo, Pastor Faustin na Pastor Jane Muhire, abavugabutumwa guturukamuri Afurika y’Epfo barimo Ev. Colin Manus, Ev. Kurt Oliver ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Wyatt Fabe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu, kikazatangira saa Kumi z’amanywa(16h00) kikageza saa Moya n’igice (19h30).

Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable yavuze ko iki giterane kizagaragaramo ugukomera kw’Imana

Pastor Karangwa Aimable n’umugore we nibo bazayobora iki giterane

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa bo ku rwego rwo hejuru

Reba hano ikiganiro kirambuye n’Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple: Pastor Karangwa Aimable na Clarisse Umutesi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO