Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Byinshi wamenya ku munyabigwi Pst Jessica Kayanja wongeye gutumirwa mu giterane cya Women Foundation Ministries

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Ku nshuro ya Cyenda umuryango Women Foundation Ministries wongeye gutegura igiterane “All Women Together” [Abagore Twese Hamwe] nk’uko biboneka muri Zaburi 68: 12. Ni igiterane cyatumiwemo Abavugabutunmwa bakomeye bo hanze y’igihugu barimo Pastor Jessica Kayanja ugiye kugaruka muri iki giterane ku nshuro ya Kabiri.

Igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti;“From Victims to Champions” kizaba kuva ku wa 13 kugeza 16 Kanama 2019 kibere muri Kigali Convention Center.

Pastor Jessica Kayanja ufatwa nk’umugore udasanzwe muri Uganda kubera ibikorwa bidasanzwe afatikanya n’umurimo w’ivugabutumwa, aherutse mu giterane nk’iki mu mwaka wa 2016 aho yagiranye ibihe byiza n’abari n’abategarugori bitabiriye ibi biterane byaberaga muri Kigali Serena Hotel.

Iki giterane ngarukamwaka kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 9, gitegurwa n’umuryango Women Foundation Ministries uyobowe na Apotre Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe wawushinze kuva mu mwaka wa 2006.

Uyu muryango ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n’umugore, utegura ibiterane buri mwaka byitabirwa n’abari n’abategarugore bigamije guhugurana , gusangizanya ibitekerezo bbyubaka no kwiga ijambo ry’Imana binyuze mu bavugabutumwa b’abagore biyubatse mu murimo w’Imana.

Pastor Jessica Kayanja uri mu bavugabutumwa bakomeye batumiwe muri iki giterane,ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango ‘Girl Power Ministries International’ ukorera muri Uganda, akaba ari nawe wawushinze. Uyu muryango ugizwe n’abakobwa n’abategarugori, ufite intego yo kubakomeza mu mubiri no mu mwuka.

Umuryango Girl Power Ministries International umaze imyaka 10 utegura ibikorwa binyuranye bihuriza hamwe abari n’abategarugori muri Uganda, bahabwa inyigisho zinyuranye zibafasha gukomera no kwisobanukirwa bakamenya ko ari abanyembaraga.

Pastor Jessica yakunze kugaragara mu bikorwa byo kwita ku bana bo ku mihanda, imfubyi zitagira kivurira, abakobwa bakora uburaya, abagore bari muri za gereza, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abandi bafite ibibazo binyuranye yagiye afasha mu buryo bunyuranye.

Uyu mugore wamamaye cyane mu murimo w’ivugabutumwa abifatanya no kuvugira abagore n’abakobwa, yanamenyekanye nk’umwanditsi ukomeye w’ibitabo birimo ibyakunzwe cyane nka “Through It All” na “Girl Power” kivuga ku mbaraga zihishe mu mukobwa cyangwa umugore.

Pastor Jessica uri mu bafite ijambo rikomeye ku mugabane wa Afurika, yagiye agaragara mu biterane bikomeye no mu nama zikomeye aho yagiye ageza imbwirwaruhame n’inyigisho zitandukanye muri ibyo bikorwa akunze gutumirwamo hirya no hino ku isi.

Pastor Jessica Kayanja anafatanyije n’umugabo we Robert Kayanja kuyobora itorero ryitwa Robert Kayanja Ministries riri mu matorero akomeye muri Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries Apotre Alice Mignonne Kabera niwe uzayobora iki giterane

Pastor Jessica Kayanja ufatwa n’umugore udasanzwe yatumiwe muri iki gitaramo ku nshuro ya Kabiri

Ibiterane nk’ibi byabaye mu myaka yatambutse byaranzwe n’ubwitabire budasanzwe

Kurikira ubuhamya bukomeye bwa Apotre Alice Migonone na bamwe mu bagore babarizwa muri Women Foundation Ministries :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO