Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Burya igikomere iyo ukivumbuye gihita gikira, iyo utarakimenya kigutera ihungabana_Padiri Ubald

Ubwanditsi , 4 months ago

Padiri Ubald Rugirangoga ukunzwe n’abayoboke Gatolika ndetse n’ab’ayandi madini kubera ibikorwa bye by’umwihariko mu isengesho akunda gukora rigakiriramo imbaga y’abantu, yemeza ko iyo umuntu atarasobanukirwa ibikomere yagize bimutesha umutwe rimwe na rimwe bikamuviramo uburwayi bukomeye, nyamara yamara kubivumbura agahita akira.

Ibi uyu mu Padiri yabigarutseho kuwa 20 Gicurasi 2019 ubwo yakoreraga isengesho kuri Radio na TV10 mu kiganiro zinduka kiba buri gitondo.

Padiri Ubald yavuze ko abantu bakwiye kumenya ibikomere bagize, bakagira abo babiganiriza ndetse bakanabisengera kugira ngo babashe kubohoka no kwirinda ibibazo bishobora kubikomokaho.

Mu nyigisho zamaze amasaha arenga kabiri, padiri Ubald yifashishije ingero z’abantu benshi bamugannye bafite ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ariko mu biganiro bagiye bagirana atahura ko ubwo burwayi bwagiye buterwa n’ibikomere bagiye bagira mu bihe bitandukanye uko imyaka igenda ishira bakananirwa kwiyakira bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Ati “Burya igikomere iyo ukivumbuye gihitagikira. Igihe cyose igikomere kitaravumburwa kigutesha umutwe nibwo usanga abantu bitwara mu buryo budasanzwe, ugasanga abantu bari kumurenganya kandi ari impamvu z’ibikomere umuntu aba afite.”

Aha yahise atanga urugero rw’umusore wigiraga ubupadiri, hanyuma ku ishuri yigagaho baza kumusibiza, ariko “nk’umuntu ushishoza narebaga uwo musore nkabona nta kibazo kindi afite ariko nkabona ntiyisanzuye. Naramuhamagaye ngo tuganire nza gusanga ni ibikomere byari byuzuye mu mutima, maze kuvumbura ibikomere yari afite turabisabira, yahoraga ajunjamye ariko ubu ngubu yarahindutse asigayeavuga kandi yakomeje kwiga ararangiza ubu ni umupadiri umeze neza.”

Yanatanze urugero rw’umugabo wagiraga ikibazo gikomeye, aho yajyaga kuryama yagera ku buriri akabona impinja nyinshi akavuza induru akazihungira munsi y’igitanda.

Ati “ Hari umugabo utararyamaga ku buriri, iyo yabugeragaho yumvaga amajwi y’impinja zirimo zirira maze agahungira munsi y’igitanda. Ibi yabiterwaga n’uko yishe impinja muri Jenoside. Umugore we yaje kugisha inama umukarisimaytike amutekerereza byose amubwije ukuri, maze baramusabira aza gukira.”

Akomeza asaba abantu kuganiriza abafite ibikomere bakamenya neza ibyabagizeho ingaruka kugira ngo bagire aho babakura n’aho babageza.

Avuga ko ibikomere birimo amoko atandukanye, aho hari ibikomoka kubyo tubona, ibyatubayeho, ibikomoka ku karengane, ibituruka ku bibi abantu bakora n’ibindi bitandukanye.

Akomeza avuga ko Jenoside yasize ibikomere ku bantu benshi, ari abagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’abiciwe.

Nyuma y’inyigisho yatanze zibanze ku gukira ibikomere, yafashe umwanya asengera abarwayi n’abafite ibibazo bitandukanye, aho yashimangiye ko isengesho rye ryakiriyemo benshi bari barwaye indwara zananiranye zirimo Sida, Ubumuga, amashitani n’izindi.

Isengesho Padiri Ubald yagiriye kuri radio na TV10 ryakiriyemo abari barwaye indwara zananiranye nka Sida n’izindi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO