Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Burundi :Abanyeshuri 40 biciwe i Buta bashobora kuzagirwa ‘Abatagatifu’

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Kiliziya Gatolika mu Burundi iravuga ko iri gukora isuzuma ryo gutagatifuza abanyeshuri 40 biciwe muri Semineri nto i Buta mu Ntara ya Bururitariki 30 Mata 1997, nyuma yo kugabwaho igitero kuri iryo shuri, bagasabwa kwitandukanya Abahutu bakajya ukwabo Abatutsi ukwabo, maze bakinangira bavuga ko bose ari abana b’Imana.

Byatangajwe na Musenyeri Venant Bacinoni, Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Bururi mu kiganiro aheruka kugirana na Radio BBC.

Iki gitero cyagabwe kuri iyi Semineri mu gitondo cya kare ahagana Saa kumi n’imwe z’urukerera, abicanyi binjira mu byumba abanyeshuri bararagamo barabakangura, babasaba kwitandukanya abahutu ukwabo, abatutsi ukwabo, abanyeshuri barinangira.

Icyo gihe aba banyeshuri bigaga muri Semineri nto y’i Buta babwiye abicanyi ko nta mpamvu y’uko batandukanya ngo kuko bose bavukana muri Yezu Kristo nk’uko byatangajwe na Musenyeri Venant.

Yagize ati “Hari abateye ku isemineri y’i Buta mu gitondo cya kare bica abana 40. Babasabye gutandukana, abatutsi ku ruhande rwabo, abahutu ku ruhande rwabo, barangay bavuka ko bavukana muri Yezu Christo.”

Musenyeri Venant yakomeje avuga ko aba iki gikorwa cy’ubutwari abanyeshuri b’i Buta bakoze cyafashwe nko guhorwa Imana bituma batangira isuzuma ndetse no kubasabira ko bashyirwa mu Batagatifu.

Ati “Bagize bati turavukana muri Yezu Kristo. Birigaragaza ko bahowe Imana.Hari urwego rwa Papa rushinzwe kwiga ku buhamya twatanze dusaba ko bagirwa abatagatifu.Nibo bafata umwanzuro sitwebwe. Twizeye ko bitazatinda ko bagirwa abatagatifu kandi bizahindura ikintu gikomeye cyane.”

Kuva icyo gihe nta muntu wari wamenyekana cyangwa ngo acibwe urubanza ku bwicanyi bwahitanye aba banyeshui 40 bigaga muri seminari nto ya Buta mu Ntara ya Bururi.

Ariko Kiliziya ivuga ko kuba barishwe mu izina ry’ukwemera, bikwiye kubagira abatagatifu.

Abanyeshuri 40 biciwe i Buta bashobora kuzagirwa ‘Abatagatifu’

Kiliziya Gatolika mu Burundi yakusanyije ubuhamya ku banyeshuri bishwe bwoherezwa i Roma kwa Papa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO