Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bumwe mu butumwa Musenyeri Antoine Kambanda yageneye aba Mama ku munsi wabo

Ubwanditsi , 1 week ago

Kur’icyi cyumweru wari umunsi ngarukamwaka w’abamama wizihizwa buri mwaka tariki 10 Gicurasi,mu gitambo cya misa Arikiyepesikopi wa Kigali Antoine Kambanda akaba yahamagariye abantu kuzirikana abamama kubera ko batanga ubuzima bwabo n’uburere

Musenyeri Kambanda ubwo yaturaga igitambo cya misa kur’uyu wa 10 Gicurasi 2020 kuri televiziyo y’u Rwanda yahamagariye isi yose kuzirikana no gusabira abamama kubera ubwitange bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati:"Mureke tuzirikane aba mama batanga ubuzima bwabo umunsi ku munsi kandi bagafasha isi mu gutanga uburere, ni ngombwa ko isi yose izirikana uruhare rwabo mu buzima bwa buri munsi”.

Musenyeri Kambanda akaba yavuze ibi biturutse ku kuba uyu munsi isi yose yizihije umunsi ngarukamwaka w’abamama, ndetse akanazirikana agaciro kabo bigendeye ku buryo usanga iminsi myinshi bayimara bari kumwe n’umwana uhereye kuva umwana bamutwite kugeza bamubyaye, bakanamurera kugeza akuze agahera aho rero avuga ko batanga ubuzima n’uburere.

Umunsi mpuzamahanga w’abamama (Mother’s day),ni umunsi wizihizwa n’ibihugu bitandukanye ku migabane itandukanye ku isi aho wizihizwa mu bihugu bisaga 40,wizihizwa buri mwaka tariki ya 10 Gicurasi aho watangiriye mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA)bigizwemo uruhare n’uwitwa Anna Jarvis mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20.

Umunsi mpuzamahanga w’abamama watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2004,Ubu ukaba wizihizwaga mu Rwanda ku nshuro ya 16.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO