Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Tom Rwagasana yahishuye inama bagiriye ubuyobozi bwa ADEPR anakomoza ku by’ubujura bashinjwa

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Mu Cyumweru gishize nibwo Nyobozi ya ADEPR yatumiye abahoze ari abayobozi b’iri torero, Bishop Rwagasana na Sibomana mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Muhanga kuwa 13Kamena 2019 kugira ngo bayigire inama ku bibazo by’ingutu biri kuvugwa mu itorero muri iyi minsi.

Ni inama yari yahuje abayobozi bakuru ba ADEPR ndetse n’abasaza b’inararibonye, aho bari bahagurukijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo bazahure itorero rimaze iminsi mu ruhuri rw’ibibazo bishobora no kuririndimura.

Mu batumiwe muri iyi nama, harimo n’abahoze ari abayobozi bayo barimo Rwagasana na Sibomana ngo bayigire inama, ikintu kitakiriwe neza na benshi mu bayoboke b’iri torero ngo kubera ko bakiri mu butabera baburana ku byaha bakurikiranweho byo gusahura umutungo w’itorero.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Umuryango TV, Bishop Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR yagarutse ku nama we na mugenzi we Bishop Sibomana bagiriye Nyobozi ya ADEPR anavuga icyo bagaragaje nk’umuti wakemura ibyo bibazo biyugarije.

Yagize ati “Njyewe na Bishop Sibomana twabonye urwandiko twandikiwe n’ubuyobozi bwa ADEPR, badusaba ngo tujye kubagira inama kubera ibibazo by’ingutu biri mu itorero n’uburyo ryajya ku murongo.”

Akomeza agira ati “Twagezeyo batwakira neza, turaganira twumva umurongo barimo hari icyo wafasha itorero. Icyo twe twababwiraga ni ukugarura ubumwe mu itorero, kugarura imitima y’abantu kuko mbere yo kugira ibyo wubaka uhera ku mitima y’abantu. Ari abo bose, ari abo barakare, za munyangire,, munyumvisirize, ibyo byose bikavamo twese tukaba abakirisitu. Iyo niyo nama twabagiriye.”

Bishop Rwagasana ashimangira ko ibyo baganiriye byose nibabikurikiza bakabishyira ku murongo, ngo ibibazo bizakemuka bayobore neza.

Rwagasana yanakomoje ku bujura bashinjwa mu itorero ndetse kugeza magingo aya bakaba bakiri mu manza, avuga ko impamvu ya byose ari ababikoze bashaka kurwanya ibyiza bari bamaze kugeza ku itorero, anashimangira ko ubutabera buzagaragaza ukuri.

Ati “Iyo ukora ibyiza abashaka gukora ibibi barakurwanya […] Ushaka kukwanga ntabura icyo akwitirira, ibyo byarabaye twarabifungiwe turacyanabiburana na n’ubu.”

Akomeza ashimangira ko nta bujura bwigeze bubarangwaho mu itorero ati “Icyo nababwira cyo ni uko nta mafaranga twajyanye mu itorero kubera ko amafaranga yaryo nkatwe nta n’aho twahuriraga nayo, ntabwo twari abacungamutungo kandi uko yakoreshwaga byagiraga inzira bicamo.”

Avuga ko ibyo amafaranga yagombaga gukoreshwa byakozzwe ndetse ko byigaragaza bityo ko ibisigaye bigomba guharirwa ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ati “Icyiza rero iyo abantu bashatse gushyira ibintu mu butabera, nabwo bukora icyo bugomba gukora mu bushishozi bwabwo. Igihari ni uko nta mafaranga twariye n’ubwo batabyemera ariko abatabyemera bakagombye kujya kureba ibikorwa.”

Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije hamwe n’abandi bagera ku 10 bari bafatanyije kuyobora itorero batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amafaranga asaga Miliyari 3 z’itorero.

Mu rubanza rw’aba bose uko ari 12, icyemezo cy’Umucamanza cyagize abere barindwi muri bo barimo uwari Umushumba Mukuru Sibomana jean n’uwari umwungirije Bishop Tomas Rwagasana, batanu muri bo aba aribo bahamwa n’ibyaha bakatirwa gufungwa.

Taliki 10 Kamena 2019 nibwo byari biteganyijwe ko urubanza rw’aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR ruburanishwa mu bujurire ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko Umucamanza wari ufite Dosiye atabonetse ku rukiko.

Bishop Rwagasana yahishuye inama baherutse kugira Nyobozi ya ADEPR

Bishop Sibomana wahoze ari umuyobozi Mukuru wa ADEPR na Rwagasana wari umwungirije baracyakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’itorero

Reba ikiganiro cyose hano


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO