Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana Jean Bosco yiswe umusamariya w’umunyembabazi n’abagore yifurije umunsi wabo mu bikorwa-Amafoto

Ubwanditsi , 4 months ago

Itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’ i Nyamirambo bakomeje kuba mu bihe byiza by’igiterane cy’ibitangaza no kubohoka .Iki giterane kigeze ku munsi wacyo wa 3 ,Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’iri torero ubwo yageraga imbere y’iteraniro yifurije abagore bose umunsi mukuru w’abagore maze atungura ababyeyi babiri batishoboye abagenera impano.



Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy Church kuri uyu munsi yakiriye umukozi w’Imana witwa Rev.Samuel Kairu kuva muri Kenya

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy Church kuri uyu munsi yakiriye umukozi w’Imana witwa Rev.Samuel Kairu umushumba w’itorero rya Covenant Worship Church muri Kenya wabwirije ijambo ry’Imana ryo kubwira abantu ko Imana ko Yesu akiza kandi akabohora ibyari biboshye.

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’iri torero akigera imbere y’imbaga y’abaitabiriye iki giterane yisabye abari n’abategarugori bari bari muri iri teraniro ko bahaguruka maze avuga amagambo akomeye yo kubifuriza umunsi mwiza w’abagore .


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy Church yifurije abagore umunsi mwiza

Ati:"Uyu munsi ni umunsi ni uwanyu kandi muri abigiciro ku gihugu kuko nimwe mubyara abayobozi mukaba n’abigiciro kw’itorero ry’Imana kuko nimwe mu byara aba Apotre ,Aba Bishop ,aba Reverend rwose nk’umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda mbifurije umunsi mukuru mwiza.

Bishop Harerimana Jean Bosco yatunguye ababyeyi babiri batisohoboye mu basengera muri iri torero ,umwe yitwa Nyirandikubwimana Clemence n’undi witwa Mushimiyimana Agnes maze abagenera impano ,ababwirako bikozwe mu rwego rwo kwifuriza abagore umunsi mwiza wabo kandi abababaye muribo bakabasha kwishimira uyu munsi .


Bishop Harerimana Jean Bosco ,uyu munsi yari mu mavuta akomeye yo gusengera abantu no gukora Delivrance ikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco kuri uyu munsi wa gatatu yafashe umwanya wo guhanurira abantu bamwe akanabasengera Imana ikabakuriraho imitego ikomeye y’umwanzi satani ndetse anasengera abantu Imana ibohora abantu kuburyo bukomeye.

Bishop Hareririmana Jean Bosco atangiza iki giterane Imana yavuzeko Imana iziyeraka abantu bazayiba imbere n’umutima utunganye kandi wizeye none ubu kugeza k’uyu munsi wa gatatu Imana ikaba ikomeje kwiyerekana mu buryo butangaje .

Iki giterane kirakomeje no kuwa gatandatu w’umunsi w’ejo aho kizatangira kuva kw’isaha ya saa cyenda z’umugoroba ,kikaba kirimo aba bakozi b’Imana batandukanye nka Bishop Harerimana Jean Bosco ,Rev.Samuel Kairu umushumba w’itorero rya Covenant Worship Church muri Kenya hamwe n’umuhanzikazi Liliane Kabaganza uzasusurutsa abazitabira iki giterane ku munsi w’ejo no ku cyumweru ubwo iki giterane kizaba kiri gusozwa.



Aba babyeyi bari kumwe n’aba badiyakoni bafite impano nibo bagenewe impano na Bishop Harerimana Jean Bosco


Rev.Pastor Samuel Kairu kuva muri Kenya yabereye umugisha ukomeye abitabiriye iki giterane mw’ijambo ry’Imana yigishije


Iki gitarane kiri kwitabirwa n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose y’igihugu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO