Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Gashumba Steven watandukanye n’umugore we yashatse undi- (Amafoto)

Ubwanditsi , 3 months ago

Umushumba mukuru w’itorero Rwanda For Jesus, Bishop Gashumba Steven yamaze gushaka undi mugore nyuma y’igihe kinini akoze akoze gatanya n’uwari umugore we Pastor Frida.

Bishop Gashumba Steven yamaze gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Murekatete nyuma y’imyaka isaga 5 atandukanye n’uwari umugore we Pastor Frida Gashumba.

Amakuru agera ku kinyamakuru IYOBOKAMANA avuga ko Bishop Gashumba na Murekatete basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019.

Biteganyijwe ko Bishop Gashumba n’umukunzi we Murekatete bazasezerana imbere y’Imana tariki 06 Nyakanga 2019.

Nyuma y’uko Bishop Gashumba n’uwari umugore we Pastor Frida babonye gatanya, yahise ashaka undi mugabo w’umuzungu kuri ubu bakaba babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akanyamuneza kari kose kuri Bishop Gashumba Steven wasezeranye imbere y’amategeko na Murekatete

Barahiye kuzabana akaramata


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO