Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Gafaranga yahishuye uko Abapasiteri bo muri ADEPR bamufana

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umunyarwenya Habiyaremye Zachariel uzwi nka Bishop Gafaranga yahishuye ukuntu mu bakozi bakozi b’Imana abamwereka ko bamushyigikiye abenshi ari Abapasitoro bo muri ADEPR.

Ibi Bishop Gafaranga yabigaruteho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru IYOBOKAMANA, ubwo yagarukaga ku muhamagaro we wo kugaragaza ko hari abinjiriye itorero ry’Imana biyita abakozi bayo kandi ari abo kuririmbura.

Uyu musore amaze kumenyekana cyane nk’umwe mu banyarwenya bibanda cyane ku bakozi b’Imana abijyanishije n’abakunda ubutunzi bw’isi cyane.

Bishop Gafaranga avuga ko n’ubwo hari abakozi b’Imana bamurwanya bitewe n’uko agaragaza kamere zabo n’ingeso mbi zigamije kuyogoza intama bayobora, ngo hari n’abandi babona ko ibyo akora byubaka itorero ry’Imana binyuze mu gukosora abatuzuza inshingano zabo, ndetse bakaba bamushyigikira mu buryo bushoboka.

Uyu musore umaze kwigarurira benshi mu bakunzi b’urwenya, avuga ko umubare munini w’abakozi b’Imana bamufana ndetse bakanamushyigikira ari Abapasitoro bo muri ADEPR.

Yaize ati “Abapasiteri bamfana, bangira inama bo ni benshi cyane cyane abo muri ADEPR. Ndanabashimira cyane. Sinzi impamvu abapasiteri bo muri ADEPR barimo kumfana cyane.Ubu tuvugana mfite nk’abapasiteri bagera nko kuri 50 banshyigikira. Gusa nanjye ndabakunda.”

Uretse abo Gafaranga avuga bamushyigikira, hari abandi bagaragaza ko uyu musore atandukira ndetse bakamushinja kuvangira umurimo w’Imana.

Muri aba banenga Bishop Gafanga ku isonga harimo Pastor Emma Ntambara uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo riherereye i Gasogi ku Murindi wa Kanombe uherutse kwibasira uyu munyarwenya, aho yavugaga ko akora bitukisha izina ry’Imana.

Icyo gihe Pastor Ntambara Pastor Ntambara yavuze ko uyu musore ari mu bantu batukisha izina ry’Imana bagamije gushaka amaramuko.

Yagize ati "Kuki yiyita gutyo?(Bishop), Uwo uvuga ngo ni Bishop Gafaranga, agomba kwerekana itorero rye, akavuga n’impamvu abivuga."

Yunzemo ati "N’ubwo hari abantu bapfobya izina ry’Imana, bagapfobya abakozi b’Imana nk’uwo numva ngo agurisha inkweto, niba ashaka kwamamaza inkweto ze azagende kuri Radio Flash cyangwa radio Umucyo n’izindi agure ikiganiro yamamaze ariko adapfobeje izina ry’Imana."

Bishop Gafaranga avuga ko mbere yo gutangira gukora uru rwenya, ngo yabanje gufata umwanya arabisengera asaba Imana kuzamukoresha agahindura abakozi b’Imana barangwa n’imyitwarire idahwitse.

Bishop Gafaranga ni umusore umaze igihe gito amenyekanye ariko yakiriwe neza n’abakunda kogesha roho zabo inseko. Mu rwenya rwe yigaragaza nk’umuvugabutumwa w’umunyabinyoma uba wishakira amafaranga mu bakirisitu nk’uko izina rye ribivuga.

Uburyo aba avuga mu ijwi rikomeye nk’iry’abapasiteri, amayeri akoresha akenshi ahura n’ukuri kw’ibiriho bituma benshi bamukunda.

Bishop Gafaranga yahishuye ko abapasiteri benshi bo muri ADEPR ari abafana be


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO