Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Dr.Fidele Masengo yakebuye abahugira mu gucungana na ’make-up’ mu gihe cyo kuramya Imana

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr Fidèle MASENGO, yanenze abagore n’abakobwa bagera mu materaniro bagahugira ku kwita kuri za ‘make up’ aho gukurikira amasengesho.

Ni ingingo yagarutseho ubwo yatangaga inyigisho asanzwe anyuza ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, aho yashingiraga ku byanditswe muri Luka 7:37- 38.

Ni icyanditswekigita kiti “Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arira mu nzu y’uwo Mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisiga ayo mavuta".

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko yifuje gusangira n’abamukurikira amagambo avuga ku "Ubuzima buramya Imana".

Yavuze ko iri yambo ryamujemo nyuma yo gusoma kiriya cyanditswe kiri muri Luka aho byamufashije kwigamo ibintu byinshi ku buzima buramya Imana.

Bishop Masengo avuga ko gucengerwa n’iyi nyigisho byarushijeho nyuma yo gusoma inyandiko y’umwanditsi wavuze ngo ‘amasengesho y’abakristo yibanda ku bibazo batura Imana; amashimwe n’ubuhamya bikibanda ku byo Imana yakoze (ku mirimo yayo) ngo ariko kuramya Imana bikora ku Mana ubwayo, byibanda ku Mana aho kwibanda kubyo yakoze. Ubwo nibwo buzima nifuriza buri wese usoma iyi nkuru.’

Dr Masengo avuga ko nyuma yo gucengerwa na kiriya cyanditswe ndetse akanasoma iriya nyandiko, ngo yatangajwe cyane n’ibintu 5 bikomeye byamufashije cyane afatiye ku buzima bw’uriya mugore uvugwa muri iriya mirongo.

Ibintu 5 Bishop Masengo yigiye kuri kiriya cyandikwa

-* Akimenya ko hari inzu Yesu yatumiwemo, yamenye ko akeneye kujya aho Yesu ari

Abakristo bo muri iki gihe ntibakigira inyota yo kujya mu materaniro nyamara bakiyita abaramyi!

-* Yamenye ko n’ubwo agiriwe amahirwe yo kwegera Yesu ari umunyabyaha

Benshi babaye aho Yesu ari ariko batibonaho ibyaha.Umutima wicyuza waragiye. Ijambo riravugwa ntibaryireberemo. Bahamagara abihana ntibumve bibareba.

-* Ageze imbere ya Yesu yaciye bugufi amwikubita imbere

Benshi mu bitabira amateraniro muri iki gihe ntibacya bugufi. Baracyari abibone. Uririmbye abantu bagafashwa yikubita ku gatuza..ubwirije bagafashwa ahinduka igitangaza.

-* Yiyambuye icyubahiro

Umusatsi w’umugore nicyo cyubahiro cye ariko yawuhinduye uwo guhanagura ivumbi. Atandukanye n’abaramyi bubu baramya Imana bacungana na “make-up”.... benshi batindanye ibyubahiro byabo. Abaririmbyi, abasenzi, abashumba, benshi bahagaze ku byubahiro byabo. Barabigendera, babikomeyeho ni nabyo bakorera.

-* Yatanze iby’agaciro yari afite: amavuta y’agaciro kenshi

Namenye ko bamwe mu bakozi b’Imana dufite, benshi mu baramyi n’abakristo badatura cyangwa ngo batange icyacyumi. Ab’ubu batandukanye na Dawidi wavuze ngo: "(...)"Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose (...) sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye." (1 Ingoma 21:24). Yesu akwiriye ibyacu by’agaciro. Umukristo ugomanwa Imana ibye, uzamugirire amakenga n’impuhwe.

Yavuze ko ibintu uriya mugore yakoze byatumye Yesu amwemera cyane atabitewe n’amagambo yavuze ahubwo bivuye ku buzima buramya.

Masengo yashimangiye ko Kuramya Imana ishaka birenze cyane indirimbo turirimba n’amagambo twamenyereye. Ni ubuzima ubayeho.

Bishop Dr.Fidele Masengo yakebuye abahugira mu gucungana na ’make-up’ mu gihe cyo kuramya Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO