Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Charles wakorakoye amabere y’umuhanzikazi mu muhango wo gushyingura yasabye imbabazi


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 September 2018 saa 08:38'

Bishop Charles wagaragaye akorakora amabere ya Ariana Grande yabisabiye imbabazi

JPEG - 56 kb
Bishop yasabye imbabazi nyuma yo kurengera

Bishop Charles H. Ellis III wafashwe amashusho akorakora umuririmbyi Ariana Grande akageza no ku mabere ubwo bari mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Aretha Franklin yabisabiye imbabazi.

Uyu muvugabutumwa wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye imbabazi, nyuma yo guhabwa urw’amenyo n’abantu batandukanye kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Mu butumwa Ellis yashyize ahagaragara, yavuze ko bisa n’aho yarengereye gusa akaba abisabiye imbabazi.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika yagize Ati” Birasa n’aho natandukiriye cyane, nkamwisanzuraho cyane…gusa nsabye imbabazi.”

JPEG - 50.8 kb
Ariana Lagrande yasubiyemo indirimbo ya Nyakwigendera

Bishop Ellis ni we wari wayoboye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Aretha Fraknlin. Amabere ya Ariana Grande yayagezemo ubwo yari amwakiriye ku rubyiniro ngo aririmbe “You make me feel like”, indirimbo ya Nyakwigendera Aretha Frankin.

Inyuma y’amagambo avuga ngo”Nyagasani umwe, ukwemera kumwe"…Bishop yakoze amarorerwa atashimwe na benshi

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.