Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Birashoboka ko iriya ari inzira Imana yanshishijemo ngo nzasorome kuri ariya matunda – Fireman wavuye Iwawa

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuraperi wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang ritarasenyuka, Fireman, nyuma y’umwaka arimo kugororerwa Iwawa yasoje amasomo kimwe n’urundi rubyiruko rugera ku 1,678, avuga ko adashidikanya ko umwaka wose amaze Iwawa ari inzira Imana yamucishijemo kugira ngo yisubireho yakire agakiza maze nawe azagere ahera.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019, ubwo i Wawa haberaga igiterane cy’ivugabutumwa cyahuriranye n’uko uyu muraperi yarangije amasomo ye.

Fireman yavuze ko mu bintu azakora akigera mu buzima busanzwe harimo gutunganya no gusohora umuzingo (Album) yise ‘Iyimukamisiri’ uzaba uriho indirimbo zikubiyemo ubuzima yanyuzemo akiri mu biyobyabwenge ndetse n’uburyo yahindutse.

Yagize ati “Ndi kwandika Album nise Iyimukamisiri. Hazaba hariho indirimbo zibanda ku buryo bw’imihindukire muri roho.”

Yunzemo ati “Twebwe hano tugira intero ivuga ngo ‘Uwari Sawuli yahindutse Pawulo’. Ndagira ngo mbicishe muri izo nzira z’iyimukamisiri, z’uburyo Imana yafashe ubwoko bwayo ikabukura muri Egiputa (Egypt), ikabujyana mu gihugu cy’isezerano.”

Yavuze ko mu ngamba yasohokanye harimo kuba agiye kuba undi muntu utandukanye n’uwo yari we no guhindura inshuti mbi zamushoraga mu biyobyabwenge.

Yagize ati “ Ingamba ni nyinshi, ariko ikingenzi ni uko nshaka kuba undi muntu utandukanye n’uwo nari we. Ndashaka gukora ibitandukanye n’ibyo nakoraga. Biranansaba kuzashaka inshuti nziza cyane koi bi twarimo twabitewe n’inshuti mbi zabinjyanyemo.”

Fireman ashimangira ko kuba yarajyanywe Iwawa ari umugambi w’Imana yashatse ko ahagera akisobanukirwa maze akava mu byaha agaharanira kuzagera ahera.

Ati “Nta kintu kiba cyoroshye, ikintu cyose kiba kubw’impamvu. Birashoboka ko iyi ngiyi ari yo nzira Imana yashatse kunshishamo kugira ngo nzasorome kuri ariya matunda. Ahari yabonaga ndi kugenda ntana, iravuga iti uriya muhungu wanjye ntazarya kuri ariya matunda, reka mucishe muri iyi nzira kugira ngo azayasarure.”

Theo Bosebabireba yemereye Fireman kuzamukorera indirimbo ya mbere yo kuri Album “Iyimukamisiri”

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhiombaza Imana, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba wari mu bataramiye abari kugororerwa Iwawa, yemereye ubufasha Fireman bwo kuzamukorera indirimbo ya mbere akiva Iwawa.

Yagize ati “Nanjye nk’umuntu dukora umwuga umwe kandi nshyigikiye ko ari kuvuga ko agiye guhinduka mbe undi muntu, agisohoka byibura mwemereye inkunga yo kuzamukorera indirimbo ya mbere, akaba ari njye uzayishyura.”

Theo Bosebabireba ubwo yataramiraga ibihumbi by’urubyiruko ruri Iwawa, yanyuzagamo akabavungurira ku buhamya bwe bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo burimo n’uko yanyweye ku biyobyabwenge ariko Imana iza kumwarura yakira agakiza atangira no kuyikorera binyuze mu kuririmba.

Theo Bosebabireba yemeye guha ubufasha bwo gukorera indirimbo Fireman


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO