Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Birababaje kuba abantu bakomeje kwicwa n’indwara ivurwa kandi yabonewe urukingo – Bishop Dr. Fidèle Masengo

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidèle Masengo, avuga ko hari indwara zayogoje Isi, zitwara abantu umusubirizo nyamara zarabonewe umuti n’urukingo.

Bishop Dr. Fidèle Masengo avuga ko mu byorezo bikomeye byayogoje Isi n’abayituye harimo ‘icyaha’ ndetse ko ari kimwe mu byorezo bihangayikishije isi kubera ukuntu kigarurye abatari bacye.

Ibi uyu mukozi w’Imana yabigarutseho mu nyigisho ngufi akunze gutanga ku mbuga nkoranyambaga nka Fascebook n’ahandi, mu rwego rwo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwiza.

Ni ubutumwa bwiza yafatiye mu ijambo riri muri Bibiliya muri Zaburi 119: 11
hagirahati "Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.”

Bishop Masengo avuga ko iyo hateye icyorezo gishakirwa umuti ndetse n’urukingo, akaba ariyo mpamvu hari indwara nyinshi zitagihitana ubuzima bw’abantu. Ati “Buri cyorezo gishakirwa umuti. Indwara zikomeye nk’iseru, imbasa, n’izindi zatsinzwe no kubonerwa imiti cyangwa inkingo.”

Akomeza avuga ko hari icyorezo gikomeje guhitana ubuzima bwa benshi nyamara cyarabonewe umuti n’urukingo.

Ati “Mu byorezo bikomeye byayogoje Isi n’abayituye harimo icyaha. Cyishe abato n’abakuru, abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa, abirabura, abazungu, abarabu n’abanyaziya, abize n’abatarize. Gikomeje kutwiba abantu.”

Akomeza agaragaza ko bibabaje kuba abantu bakomeza gupfa uruhongohongo kandi hari umuti n’urukingo utanassaba ikiguzi bakagombye gushaka, maze bakagira ubugingo buhoraho buzira kudapfa.

Ati “Nyamara ikibabaje ni uko icyaha cyabonewe umuti (amaraso ya Yesu) kandi gifite n’urukingo (kwibikamo Ijambo ry’Imana). Urwo rukingo rwafashije Yosefu kwa Potifar, rwafashije Daniel i Babuloni, rwafashije Yesu ubwo yageragezwaga na Satani ndetse n’abandi benshi.”

Yunzemo ati “Nyuma yo kugwa mu cyaha akisanga mu kibazo gikomeye, Dawidi yakomeje gushaka urukingo. Niko kuvumbura akamaro k’Ijambo ry’Imana harimo no kurinda umutima kugwa mu cyaha.”

Uyu mushumba uri mu bakomeye mu Rwanda, avuga ko abantu benshi bari kwicwa n’icyorezo cy’icyaha kubera gusuzugura no gushaka kutamenya Imana.

Ati “Nyuma y’aho umuti n’urukingo bibonekeye, ushobora ariko guhitamo kutabikozwa. Icyo gihe uzapfa wizize. Birababaje kuba abantu bakomeje kwicwa n’indwara ivurwa kandi yabonewe urukingo.”

Uyu mushumba yasoje agira inama buri muntu kwibikaho Ijambo ry’Imana kuko aribyo bifasha kwirinda icyaha. Nta kiguzi bisaba kandi uhereye none watangira kwibikaho Ijambo.

Bishop Dr. Fidèle Masengo avuga ko icyorezo cy’icyaha cyabonewe umuti n’urukingo n’ubwo gikomeje kwiharira benshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO