Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Benshi bata umwanya wabo bashakisha ko abantu babemera nyamara siho gukomera kwabo kuri - Apotre Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero Zion Temple and Celebration Temple ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, yakebuye abantu bashakira ibyubahiro mu nzira idakwiye abibutsa ko inzira nyakuri yo gushakiramo icyubahiro iri mu Mana.

Yabigarutseho mu nyigisho aherutse kwigisha imbaga y’abantu bari bitabiriye amasengesho y’umugoroba yakoreye mu mujyi wa Phoenix muri leta ya Arizona yo mur America.

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yavuze ko kuba umuntu yemerwa n’abantu benshi atari byo bimugira igitangaza, ashimangira ko Imana yonyine ariyo ifite ububasha bwo kugira umuntu igitangaza.

Ati “Ntugashakire icyubahiro mu bantu benshi. Ntugashakishe kuvuga ko abantu bakwemeye, ngo nibyo bituma uzaba igitangaza. Kwemerwa kw’abantu sibyo biguhesha igitangaza, kwemerwa n’Imana nibyo bikuzamura.”

Yibukije abari muri ayo masengesho ko bagomba guhihibikanira gushimwa n’Imana kurusha uko bashakisha umubare munini w’ababashimagiza ngo guko bidafite umumaro.

Ati “Ntugashakishe ko abantu bakwemera, nibabikora bibe inyongezo nibatabikora bareke wigendere ubuzima burakomeza. Tugomba kwishimira gushimwa n’Imana.”

Avuga ko hari abaza gusenga baje gusaba Imana ngo ibahe ubutunzi buhambaye kugira ngo abantu bazabemere. Ati “Imana yabiguha abantu bakabibona ariko ntibiguheremo umugisha.”

Apotre Gitwaza yanakomoje ku bakozi b’Imana babeshya abantu ibintu by’ibitangaza bagamije gushaka ko abantu babemera bakabaha agairo badakwiye.

Aha yahise atanga urugero rw’umupasitoro wo muri Congo wigeze kujya muri Amerika ababeshya ko izina rye ryigeze kwiyandika mu kirere cy’igihugu cye rimaramo amasaha menshi abantu bose barireba. Ngo uyu yashakaga ko bamwemera.

Intumwa y’Imana Gitwaza amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agenda akorera ibiterane by’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’uyu mugabane.

Apotre Gitwaza yanenze abahugira gushakira ibyubahiro mu bantu aho kubishakira ku Mana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO