Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bamporiki yahishuye uko yahamagajwe na ADEPR kugira ngo yisobanure ku kujya gusabira uwo badahuje idini

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ukundu ubuyobozi bw’itorero ADEPR abereye umuyoboke bw’igeze kumuhamagara kugira ngo yisobanure ku kuba yaragiye gusabira umusore wasabye umuryango wo mu idini ya Islam.

Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Hari mu biganiro byiswe ‘MeetThePresident’ aho urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwo mu Rwanda no mu mahanga rwahuriye hamwe kugira ngo ruganire na Perezida Kagame.

Bamporiki yatangiye ikiganiro cye agaruka ku buryo mu minsi ishize yagiye gusabira umugeni umusore w’umukirisitu ariko ko mu muryango yasabagamo bari Abayisilamu.

Byamusabye kwisunga umwe mu bantu basengera mu idini ya Islam, amugira inama y’uko yakwitwara, asoma Quran n’ibindi bitabo bivuga ku Ntumwa y’Imana Muhammad kugira ngo ataza gusobanya n’abandi mu myemerere.’’

Gusa ngo nyuma y’ubukwe abayobozi b’itorero asengeramo rya ADEPR baje kumuhamagaza kugira ngo asobanure uko ajya gukora imisango y’abo mu idini rihabanye n’iryo asengeramo.

Yagize ati “Nagiye gusabira umuhungu w’umukirisitu, umuryango unyohereza kujya gusaba mu muryango w’Aba Islam Kandi njye ndi Umukristu. Ngezeyo negereye Dr Utumatwishima musaba kumbwira uko umuntu yabigenza angira inama ndara niga Quran n’ibitabo byose, mvuye gusaba umugeni banamumpaye iwacu muri ADEPR barampamagara ngo njye kwisobanura kubera ko nakoze sakirirego ngasabira Muhamed umugisha.”

Yakomeje avuga ko mu bisobanuro yatanze yababwiye ko kuba yaragiye agasabira umugeni akisanisha n’abo yasabiraga kugira ngo adasobanya nabo mu myemerere bitavuze ko nawe yabaye Umuyisilamu.

Ati “Narababwiye nti njye namusabiye umugisha [Muhamed] ariko sinategetse Imana ngo iwumuhe ku ngufu kuko nibona atawukwiye imwihorere ntiwumuhe nibona awukwiye iwumuhe.”

Yashimangiye ko guhamagarwa kugira ngo atange ibisobanuro ari uko abayobozi b’itorero rye rya ADEPR bumvaka ko yaba yatandukiriye.

Ati “Impamvu aba benedata bampamagaye ni uko nyine bavuga bati ndi mwene se ariko si ndi mwene se w’aba bantu nagiye gusabira. Igisubizo natanze ntabwo nzi ko abantu bashobora kugikunda ariko naravuze ngo nindamuka mpuye na Muhammad ubuzima bwanjye bwo mu Isi bwarangiye, akambaza impamvu ntamukurikiye nzamubwira ko uwadutumye ariwe waduteye urujijo kuko yabatumye ari babiri atuma Yezu na Muhammad.”

Bamporiki yavuze ko kuba asengera muri ADEPR bitamubuza kubaha abo mu yandi matorero cyane ko Imana dusenga twese ari imwe.

Ati “Inshingano zanjye ni ukubaha Muhammad nk’intumwa y’Imana kuko sinakwemera intumwa yo mu 2017 ngo mpakane iyabayeho kera na ba sogokuruza batarabaho.”

Yanakomeje avuga ko Imana ariyo izabisobanura ubwayo kuko “bose barayiyitirira, niba narayobotse utari uwayo, izabimbabarira. Ngira ngo nk’abantu bakiri bato ntabwo dukwiye kujya muri izo mpaka tutatangiye kuko ubundi twese turi bene Imana kuko ubundi ari imwe.”

Bamporiki yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ibintu birutanya cyane ko baba batarabigizemo uruhare abagira inama yo kwishyira hamwe bagambiriye icyiza.

Ati “Nk’abakiri bato ntidukwiye kuguma muri ayo macakubiri tutatangiye […] twese turi bene Imana, ni ibintu byoroshye kubyumva.”

Uyu muyobozi usanzwe ari umuyoboke wa ADEPR yagaragaje ko hari amateka twagiye tunyuramo agatuma twitwara nk’aho tutari umwe kandi bidakwiye.

Bamporiki yavuze uko yahamagajwe na ADEPR kugira ngo yisobanure ku kujya gusabira uwo badahuje idini


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO