Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bagiye he? Abanyabitangaza batitizaga Kigali mu buhanuzi budasanzwe

Ubwanditsi , 3 months ago

Umunyarwanda yaritegereje agira ati ‘hazima uwatse’! Ibi nibyo byabaye ku banyabitangaza bakomeye bahanuraga ibitangaza bigakoreka mu myaka yashize mu Mujyi wa Kigali. Gusa uwakwibaza aho barengeye ntibyamworohera kubona igisubizo.

Uko imyaka yagiye ishira, niko umurimo w’Imana wagiye waguka, amatorero aba menshi , abavugabutumwa, abahanuzi n’abanyabitangaza bakwira hose kugera no mu rwagasabo.

Kimwe n’ahandi hose ku Isi no mu Rwanda Abanyabitangaza barabonetse bagenda bandika amazina kubera ubuhanuzi bw’ibihe bitandukanye batangaje, n’ubwo hari ubwasohoye n’ubwaheze mu kirere.

Muri aba bakozi b’Imana bagiye bigarurira imitima y’abatari bacye, hari abazanye amashagaga muby’ubuhanuzi ariko baje kuzimira, mu gihe gito bakaba bamaze kwibagirana ndetse intama zabo zikaba zaratatanye.

IYOBOKAMANA yakusanyije urutonde rw’abanyabitangaza bubatse amazina, bumvwa na benshi i Kigali, ubuhanuzi bwabo bugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ariko magingo aya tukaba tutazi irengero ryabo.

Bishop Rugagi Innocent

Ni Umuyobozi w’Itorero Abacunguwe. Yari afite umwihariko wo guhanura cyane iyo amafaranga yisukiranyaga (Abakirisitu barimo gutura). Mu ntangiriro za 2018, yagaragaye ahanurira imbere y’igiseke cy’amaturo, ugize icyo ashyiramo agahanurirwa ikintu cy’agaciro.

Bishop Rugagi wakanyujijeho kubera ubuhanuzi bwe, yashimangiraga ko asengera abarwayi barimo abafite ubumuga bwananiranye, abagendera ku mbago no mu tugare, bakazijugunya.

Uyu muhanuzi yakunze kubazwa aho imbaraga akoresha ibitangaza azikura aho byavugwaga ko ngo yaba azivana ku myuka mibi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yagize ati “Iyo uvuze ko nkorera shitani cyangwa ngo ibyo mpanura ni ibinyoma utabifitiye gihamya, ni Umwuka wera uba urimo gutuka kandi Yesu yaravuze ngo muzababarirwa icyaha icyo aricyo cyose ariko utuka Umwuka wera ntazigera ababarirwa iteka ryose.”

Ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi bwagacishijeho muri Kigali

Mu gihe cye Bishop Rugagi yari ku isonga mu banyabitangaza bayobotswe n’abakirisitu urebeye ku bitabira amasengesho n’amateraniro yaberaga ku rusengero rwe rwari ruherereye mu mujyi wa Kigali.

N’ubwo yakoze ibitangaza , agakiza indwara nyinshi nk’uko yabyemezaga, ubu umuntu wese uzi izina Bishop Rugagi yibaza irengero rye ndetse n’iherezo ry’intama ze zisa n’izazimiye kubera kubura umwungeri.

Prophet Nsabimana Jean Bosco uzwi nka Pastor Fire

Umushumba Mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church Prophet Nsabimana Jean Bosco ni umunyadushya! Inyigisho ze zitsaga cyane ku mbaraga z’ibitangaza.

Yamamaye cyane kubera gutongera abadayimoni mu rusengero mbere yo kubirukana mu bo bafashe. Amashusho menshi y’inyigisho ze yibanda ku bitangaza birimo no kurutsa abariye uburozi, akabikorera imbere y’imbaga.

Prophet Nsabimana ashimangira ko yasigiwe gukuraho imyuka y’abapfumu n’abakonikoni n’ibifitanye isano na sekibi byose.

Pastor Fire azwi nk’umuhanuzi ukomeye wirukanaga amashitani mu bantu

Itorero rye ryamamaye kubera amasengesho yiswe ay’imbaraga zibohora abantu ingoyi “Vendredi Miracles.” Rinategura ibitaramo byitwa “Ritura” bigamije gukuraho imyuka mibi yizingira ku bantu ikababuza kubona urubyaro, gutunganirwa n’indi migisha.

Hari umukirisito wo mu itorero ry’uyu munyabitangaza wigeze gutangira ubuhamya imbere y’imbaga ko umwana we yasengewe na Prophet Nsabimana yari yapfuye arazuka.

Uyu muvugabutumwa nawe yaramamaye bihambaye, ariko ubu ibikorwa bye bisa n’ibyasinziriye aho abenshi mu bubakwaga n’ubuhanuzi bwe bibaza irengero rye.

Apôtre Harerimana Yongwe Joseph

Yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye. Ku bamuzi yashoboraga kuvugisha umwana uri mu nda ya nyina.

Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi. Yavuze ko hari ibyo umukirisitu ahuriyeho n’umusazi kuko bombi “Bumva ibyo abantu batumva.”

Apôtre Harerimana Yongwe Joseph ari mu bavugabutumwa bakanyujijeho

Magingo aya umuvugabutumwa Yongwe ntacyumvikana mu matwi ya benshi nko mu myaka yo hambere. Abakirisitu bamukundaga baribaza irengero rye.

Apôtre Liliane Mukabadege

Apôtre Liliane Mukabadege w’imyaka 49 y’amavuko, azwi nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’urusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga.

Mu gihe cye nawe yamenyekanye nk’umuhanuzi w’unyabitangaza wasengeraga abarwayi bagakira.

Amavuta ya Mukabadege yaje gutangira gukemangwa ubwo hatangiraga gukwirakwira amakuru y’umwuka mubi wari hagati ye n’uwari umugabo we Bizimana Ibrahim bafatanyaga kuyobora intama bari barigaruriye.

Icyo gihe bashyize umwambaro w’ubushumb hasi barasebanya kugeza ubwo batandukanye byemewe n’amategeko.

Apôtre Liliane Mukabadege yahawe inkoni y’ubushumba

Mukabadege yongeye kuvugwa cyane umwaka ushize ubwo yashyingirwaga n’undi mugabo byavugwaga ko yamwambuye undi mugore.

Magingo aya Apotre Mukabadege asa n’uwazimiye kuko atakivugwa mu bikorwa by’ivugabutumwe. Benshi bamukurikiraga barimo abasengeraga mu itorero rye bibaza irengero ry’umushumba wabo.

Pastor Emma Ntambara

Pastor Emma Ntambara uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo riherereye i Gasogi ku murindi wa Kanombe, ni umwe mu bapasiteri ba mbere bo mu Rwanda bamenyekanyeho gukora ibitangaza no guhanurira abantu mu buryo butari bumenyerewe muri iki gihugu.

Uyu munyabitangaza yemezaga ko akiza abafite uburwayi bwananiranyee nka Sida, Kanseri za Diabete n’ibindi.

Mu gihe cye Pastor Emma Ntambara yigaruriye imitima ya benshi bamuganaga bizezye ubuhanuzi ndetse n’ibitangaza birimo gukira indwara, kubona ubutunzi n’ibindi byinshi bijyanye n’irari rya muntu.

Emma Ntambara wamamaye ku buryo yari amaze kuba ikimenyabose muri iki gihugu, kuri ubu asa n’umaze kwibagirana mu mitwe ya benshi kuko amaze igihe atagaragara nko mu myaka ishize.

Apôtre Mukamulindwa Annociatha

Apôtre Mukamulindwa Annociatha Intumwa Mukamulindwa ni umushumba mukuru w’itorero Dorcas International Ministries rifite icyicaro i Kicukiro. Uyu muvugabutumwa nawe yamenyekanye kubera uburyo yigishaga buvanze n’ubuhanuzi.

Intumwa Mukamulindwa Annociata yakundaga kuvuga ko hari benshi yafashije bari barihebye babitewe no kwandura agakoko gatera SIDA ndetse ngo hari abashomeri benshi babonye akazi, urubyiruko rwinshi ruva mu biyobyabwenge kubera inyigisho ze.

Kugeza magingo aya uyu muvugabutumwa nawe ntakivugwa, abenshi bari bamuzi bibaza irengero rye.

Urutonde ni rurerure! Ushobora gutanga ibitekerezo ku bandi banyabitangaza bagacishijeho ariko ubu bakaba barazimiye, batavuzwe muri iyi nkuru.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO