Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Masasu yeretswe, ahanurira abakirisitu be imbaraga zo kuguruka bakajya mw’ijuru badapfuye

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yahanuriye abayoboke be mu buryo budasanzwe, abaturaho impinduka mu buzima bwabo bwamaze kwinjiramo Yesu.

Ubu buhanuzi yabutanze mu materaniro yo ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2019, ubwo yari mu masengesho ategura umunsi mukuru wa Pantekote, uwo abakirisitu bizihizaho imanuka ry’Umwuka Wera.

Mu nyigisho ye yashimangiye cyane ko igihe kigiye kugera kandi gisohoye ubwo ububyutse mu itorero bugiye kugaragara cyane.

Yagize ati “Ububyutse buzaza ntibuzaba ubwo kubwiriza umuntu ku wundi cyangwa amateraniro. Buzaba ubwo gukorera mu kirere ku buryo n’umupagani, Umwuka w’Imana uzamusanga mu kabari. Azarizwa n’ibyaha bye atarabwirizwa, akizwe batamubwiye.’’

Masasu yavuze ko kubwiriza umuntu umwe ku wundi bigoye kuko bashobora kugushanya ariko Umwuka w’Imana azajya ku bantu abumvishe inzira y’agakiza.

Yagize ati “Ibitangaza bigiye gukorera iwawe mu rugo. Hari ibigiye gukoreka mu ngo, guhinduka kw’abana banyu, abagabo na barumuna banyu. Ntibizava mu buhanga bwo kubwiriza ahubwo ikirere kizahinduka.’’

Yaturiye ku bakiristu be ko ababareba batazamenya aho bava n’aho berekeza kuko bazajya babona imirimo ibakurikiye ariko batazi aho batangiriye.

Yatanze urugero rw’umubyeyi wamutakiye akamubwira ikibazo cy’umwana we wamunaniye, bagafatanya gusenga kigakemuka.

Ati “Umubyeyi yambwiye ko umwana wabo yavuye mu ishuri aba ikirara. Namubwiye ko dufite ubushobozi bwo kuba aho tutari ndetse tudakwiye gukorera aho turi. Turi umuyaga uhuha ahantu hose.’’


Apôtre Masasu n’umufasha we

We n’uwo mubyeyi bafashe umunsi wo gusengana amasengesho yo kwiyiriza basaba impinduka kuri uwo mwana wari mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Masasu yabwiye abakirisitu abereye umushumba ko “Ku wa Kabiri tuziyirize ubusa, hanyuma ku wa Gatatu uzambwire icyo Imana izaba yakoze. Namubwiye gusenga asaba Imana kumugarurira umuhungu we.’’

“Twarapfukamye, dusubira mu izina rye kenshi. Ku wa kabiri saa tanu n’igice umubyeyi yanyoherereje ubutumwa ko umuhungu we yagiye kwatura kwa pasiteri.’’

Urwo rugero kimwe n’izindi yazitanze agaragaza ko umuntu ashobora guhindura imikorere mu gihe runaka bitewe n’icyerekezo afite.

Yagize ati “Igihe kiraje kandi kirasohoye aho uzabyina amasaha menshi nta muziki. Igihe kiraje aho uzafata network n’ijuru aho uri hose.’’

Masasu yasoje iyi gahunda mu isengesho ry’igihe kirekire aho yaragije Imana ibyifuzo by’intama ze, gusengera indwara zananiranye n’ibindi.,
Aya masengesho ya buri mugoroba azasozwa hakorwa igitaramo gikomeye cy’umuhanzi ubarizwa mu Itorero rya ERC Masoro, Arsène Tuyi azamurikiramo album ye ya kabiri yise ‘Icyaremwe gishya.’

Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “PENTECOST HYMN” kizabera kuri ERC Masoro ku wa 9 Kamena 2019. Kizatangira saa kumi z’umugoroba ndetse kukinjiramo ni Ubuntu.

Ni ku nshuro ya kabiri Tuyi yateguye igitaramo cyo mu rwego rwo hejuru nyuma y’icyo yakoze mu 2018 ubwo yamurikaga album ye yise Umujyi w’Amashimwe, cyitabiriwe n’abasaga 3000.

Igitaramo cye yagitumiyemo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Sam Rwibasira. Aba biyongeraho amatsinda yo kuramya ya True Promises, Shekinah Worship Team ya Paruwasi ya Masoro na Shining Stars.

Kizayoborwa n’Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu.

Src: Aheza.rw


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO