Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Masasu yateye umugore we imitoma, amwibutsa ko ariwe mugabo umukunda kurusha abandi

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yabwiye umugore we Pasiteri Lydia Masasu amagambo aryohereye, amwibutsa ko ariwe mugabpo umukunda cyane kuri iyi si.

Yabigarutseho mu materaniro yok u cyumweru taliki ya 11 Kanama 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana.

Intumwa y’Imana Masasu wafashe umwanya munini yigisha ijambo ry’Imana yageze ku ngingo yo kuvuga ku rukundo rw’Imana, ashimangira ko abantu batita ku nshingano zabo aho bumva ko Imana yabakunda ikabakorera ibyo bifuza byose ariko bo batayigaragariza urukundo.

Ati “Rimwe na rimwe abakristo n’abantu bose bo ku Isi, bishimira ibyo Imana izakora, bakishimira ibyo isezeranye, bakanga inshingan. Bifuza ko yahora ivuga ibyo izakora ikanabikora ntacyo tweakoze. Igitangaje ni uko ihora yifuza gufatikanya natwe.”

Yavuze ko Imana yamuhishuriye ko ifite inzara n’inyota by’urukundo rw’abantu. Ati “Iki kintu cyankoze ku mutima cyane ndababara.”

Apotre Masasu yavuze ko yari asanzwe azi neza urukundo rw’Imana ku bantu ndetse n’urukundo abantu bagomba gukunda bagenzi babo, ariko atarumva neza urukundo Imana ikeneye ko abantu bayikunda.

Mu gukomeza icyigisho cye, Apotre Masasu yakomoje ku rukundo rwe n’umufasha we Pasiteri Lydia Masasu, ahishura ukuntu mu myaka 2 ishize umugore we yigeze kumubwira ko afite impungenge z’uko atakimukunda.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize madamu wanjye yarambwiye ati ko ntakikumva, ko ntakikubona, urabizi ko nkeneye urukundo rwawe? Naramubwiye nti ‘abantu bose barabizi ko ari wowe wenyine mfite’. Ntabwo uzi ko ngukunda?”

Yakomeje avuga ko umugore yakomeje kumuhata ibibazo amusaba kumusobanurira urwo amukunda mu gihe atamubonera umwanya.

Intumwa y’Imana Masasu yahise aboneraho ahamiriza umugore we ko amukunnda bya nyabyo imbere y’imbaga mu amubwira amagambo aryoshye.

Yagize ati “Ndashaka kwemeza umugore wanjye ko arinjye mugabo ufite urukundo rurenze urw’abandi.”

Masasu uhora urangwa n’udushya mu nyigisho ze akunze kugaragariza abayoboke b’itorero rye uko imiryango ikwiye kubana, abagore bakagandukira abagabo ariko na bo bakabakunda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo uyu mushumba yari mu materaniro yari yahuje abashakanye gusa, yongeye gushimangira urwo akunda umugore we, ubwo yamuhamagaraga ku ruhimbi barahoberana maze amusoma ku munwa.

Mu mwaka ushize kandi nibwo Masasu yumvikanye ashishikariza abagabo kujya bakirigita abagore mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu gutera ishyari ingaragu.

Apôtre Masasu yateye umugore we imitoma, amwibutsa ko ariwe mugabo umukunda kurusha abandi

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu,Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO