Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Masasu yasabye abakirisitu gukumbura iby’ijuru kuko n’abana ba Satani baryoherwa n’iby’iwabo

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yahaye ubutumwa ibihumbi by’abitabiriye igitaramo ‘Icyaremwe Gishya’ bwo gukunda iby’iwabo mu ijuru ngo kuko n’abana ba Satani bakunda iby’iwabo ndetse bakanabyamamaza.

Ni mu gitaramo cy’umuramyi Alsene Tuyi cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019 ku rusengero rwa Evangelical Restoration i Masoro.

Mu nyigisho ye, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yagaragaje ko abakirisitu bo mu minsi ya none badakunda iby’iwabo ngo babyirate, mu gihe abapagani bakunda iby’iwabo bakanabyamamaza.

Yagize ati “Niba mwarapfuye mukazuka ni muhirimbanire, mukumbure, mushakishe, muryoherwe n’ibiri iwanyu. Mureke abapagani, abana ba Satani baririmbe iz’iwabo, bakumbure iwabo baririmbe ibishimisha iwabo nawe umwana w’Uwiteka ukumbure iwanyu.”

Yakomerejeku buhamya bugufi bw’ibyo yanyuzemo atarakira agakiza, ashimangira ko akiri umupagani nawe yakundaga iby’iwabo (kwa Satani) ndetse ko yakundaga kuririmba no kubyina iz’iwabo yise iza gishenzi.

Ati “Njyewe nakuzenjya mu kabari kandi ikitwa umuziki nari nkizi nzi kuwubyina.Nigeze gutwara igikombe cyo kubyina imbyino zari zigezweho za Papa Wemba icyo gihe. Mu bintu nihannye nasabye Imana ko yamvana muri izo ngoyi zo gutambira uwo ndakunda, zo kutamba ibyo ntakunda zo gutamba ibiremwa hari umuremyi.”

Avuga ko gufata icyemezo cyo kubivamo byamugoye cyane ariko Uwiteka amuba hafi amufata akaboko aramutabara, aho ngo akunda iby’iwabo ku buryo ntagishoboragutuma atahamamaza.

Ati “Nafashe icyemezo cy’uko umubiri wanjye amaboko yanjye, amaguru yanjye atazongera gutambira undi atari Imana.”

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yavuze ko Imana yifuza ko umuntu urekura indirimbo ye itita ku njyana yayo cyangwaku uyisohoye uwo ariwe, anasaba abaririmbira Uwiteka kudakina n’amagambo gusaahubwo bagatanga ubutumwa bwubaka abantu mu buryo bw’umwuka.

Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “PENTECOST HYMN” cyabereye kuri ERC Masoro kuri iki Cyumweru kukinjiramo bwari Ubuntu.

Ni ku nshuro ya kabiri Umuramyi Tuyi ateguye igitaramo cyo mu rwego rwo hejuru nyuma y’icyo yakoze mu 2018 ubwo yamurikaga album ye yise Umujyi w’Amashimwe, cyitabiriwe n’abasaga 3000.

Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yahaye ubutumwa ibihumbi by’abitabiriye igitaramo bwo gukunda iby’iwabo mu ijuru


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO