Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Masasu yahanuriye abakobwa ‘baguye ku ishyiga’ kubona abagabo byihuse

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apotre Ndagijimana Yoshua Masasu, yagaragaje iyerekwa afite muri iyi minsi ku itorero abereye Umuyobozi Mukuru, aboneraho no guhanurira abakobwa baguye ku ishyiga basengera muri iri torero ko bagiye kubona abagabo nabo bagakora ubukwe bakagira umunezero nk’abandi.

Ni ihishurirwa yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu itorero rye riherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu nyigisho uyu mushumba yigishaga yikije cyane ku buryo Yesu agiye kugaruka ngo kuko ibimenyetso byose yavuze bizamubanziriza byamaze kugaragara.

Yagize ati “Yesu agiye kugaruka. Nta kimenyetso na kimwe yavuze kizabanziriza kitaraba. Inzara, inzangano, ubugome, intambara, ibyaha bidasanzwe [...] nta na kimwe kitaragaragara.”

Yakomeje agira ati “Turi mu gihe cy’Imana. Imana igiye kugaragara, uwo yimurikiyeho atanga ubuhamya bukavuga. Ndashima Imana igiye kugaragara, ndashima Imana igiye gukora. Imana izagaragara […]”

Apotre Masasu yakomeje ashimangira ko Yesu ari bugufi ndetse ko azazanwa no gutanga umunezero ku bantu be.

Uyu muvugabutumwa uri mu bakomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo, yageze hagati yigisha atangira kuvuga ku byo Imana imaze iminsi imubwira ku itorero rye birimo n’uko abakobwa bagumiwe basengera muri Restauration Church bagiye kubona abagabo byihuse.

Yagize ati “Imana yarambwiye ngo ‘abakobwa bawe b’imyaka isunitse ndavuga imyaka yicumye, 30, 35, 45, 50 igiye kubashyingira baseke.”

Akomeza avuga ko Imana yakomeje imubwira ko “Abitwa ibishubaziko cyangwa abaguye ku ishyiga igiye kubara abageni ibashyire mu kibanza.”

Yavuze ko Imana igiye gukora ibitangaza kuu itorero rye aho abantu benshi bagiye guhindurirwa amateka ku buryo bugaragara.

Yavuze ko abenshi bagiye kubona akazi kandi gakomeye ku buryo ababasekaga bazakorwa n’isoni ndetse nabo babone ko Imana ikora.

Apotre Yosua Masasu yahanuriye abakobwa ‘baguye ku ishyiga’ kubona abagabo byihuse

Intumwa y’Imana Masasu yahamije ko Yesu ari bugufi kugaruka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO