Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Masasu yaburiye abakobwa kwima amatwi ababasaba kugabanya amasengesho kugira ngo babone abagabo

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero Evangelical Restauration Church, Intuma Joshua Masasu Ndagijimana yaburiye abakobwa kwima amatwi ababashyiraho igitutu babasaba ko bakwiye kugabanya amasengesho kugira ngo babone abagabo.

Uyu mukozi w’Imana uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda yabigarutseho ubwo yarimo gutangiza gahunda y’amasengesho y’iminsi 40 ku bakirisitu basengera muri iri torero hirya no hino ku Isi.

Mu nyigisho yatanze muri aya masengesho, Apotre Masasu yavuze ko agaciro k’itorero kagaragarira mu buryo umuntu waryinjiyemo arisohokamo yarahinduwe mushya.

Masasu umaze imyaka igera kuri 40 mu murimo w’ivugabutumwa, avuga ko mu byo yamenyeye muri uyu murimo harimo n’uko yasanze abantu bashaka kugira ubutunzi buhanitse ariko badatunganye.

Aha yahise akomoza ku bantu bakunze kwibasira abakobwa bo muri Restauration Church bavuga ko ngo bafite amakode yabafunze, aho ngo bakaza ibintu, bakababwira ko ibyo byo kwikomeza no kwihagararaho ngo bizatuma batabona abagabo.

Ati “ Hari abibasira abakobwa bababwira bati ko mutagenda nk’abandi bakobwa, ubwo muri abo kwa Masasu buriya. Mufite amakode menshi yabafunze, nyamara abandi bakobwa si uko bitwara, mukaza ibintu mukabigira intambara!”

Avuga ko ababwira abakobwa batya baba bashaka kubumvisha ko bagomba kwitwara uko bashatse, bakavangavanga, bakagabanya amasengesho ngo kugira ngo babone abagabo.

Masasu yahise aburira abakobwa bo mu itorero rye ko bajya bima amatwi abababwira ibintu nk’ibi ndetse n’ibisa nabyo, avuga ko abazabura abagabo ahubwo ari abazagabanya igihe cy’amasengesho.

Ati “Reka nkubwire iki kintu, ntawe uzabitwara uko ashaka cyangwa uzagabanya gusenga ngo azabone umugabo, ahubwo ba bandi bazakomera ku murimo nibo bazabona abagabo kuko bazabonerwa mu bwiza.”

Apotre Masasu avuga ko ngo hari abashinja abantu gusenga bagakabya, agaragaza ko ari amagambo agamije guca intege nyamara ngo nta gukabya mu gusenga bibaho kuko nta muntu uragaragara yasenze akarenza umupaka.

Apotre Masasu agaragaza ko hari abakobwa b’abakirisitu babwirwa amagambo y’urucantege bagamije kubayobya no kubagusha

Apotre Masasu ubwo yatangizaga amasengesho yo kwiyiiriza azamara iminsi 40


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO