Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Gitwaza yavuze ku kiganiro yigeze kugirana n’abakozi bo mungo, aburira ababakoresha kubitwararikaho

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, yavuze uko yigeze gutegura amasengesho y’abakozi bo mu rugo gusa, nyuma bagafata umwanya wo kuganira bamuhishurira byinshi bibi bakorera abakoresha babo iyo babarakaje.

Intumwa y’Imana Gitwaza yabigarutseho ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana muri gahunda amazemo iminsi yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu bice binyuranye ku mugabane wa Amerika.

Muri iyi nyigisho Gitwaza yageze ku ngigo yavugaga ko Imana yagize igisubizo umuntu cy’ahantu hose ari, ahita avuga ko ariyo mpamvu nta muntu n’umwe ukwiye gusuzugurwa uko yaba ari kose.

Ageze kuri iyi ngingo yahise avuga ku kuntu yigeze gutegura amasengesho y’abakozi bo mu ngo gusa, nyuma yayo aganira nabo ngo bamubwira ibintu byinshi biramutangaza cyane.

Yagize ati “Nigeze kugirana amasengesho n’abakozi bo mu rugo, nasnganaga nabo buri wa Gatandatu, ariko aba bantu ibintu bambwiye, agasuzuguro babasuzugura! Nyamara bariya bantu nibo batubeshejeho.”

Apotre Gitwaza avuga ko ubwo bageraga mu gice cyo kwihana, ngo bavugaga ibyo bakorera abakoresha babo akumirwa.

Ati “Bambwiye ukuntu iyo abakoresha babo badahari ngo bakoranaho, hanyuma bagacungisha umwe ku gipangu, abandi bakajya mu nzu, umwe akaba patron, undi akaba umugore wa patron bakambara imyambaro ya shebuja na nyirabuja, bakambara n’inkweto zabo hanyuma baba bakagenda bakicara mu ntebe, ubwo baba bashyizeho uri buteke uwo munsi bakajya bamutuma ibyo bashaka.”

Yavuze ko hari abamubwiye ko iyo abakoresha babarakaje, ngo mu gihe cyo guteka bashyira imyanda mu mafunguro maze bakaza kubagaburira iyo myanda.

Gitwaza avuga ko hari abamubwiye ko “Iyo abakoresha baturakaje, turateka hanyuma tukajya dushyira ibyuya mu byo dutetse, maze tukabibaha huzuyemo ibyuya.” Ngo hari n’abashyiramo imyanda iteye ubwoba mu guhimana na ba nyirabuja.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko abakozi bo mu rugo ari abana beza cyane, gusa ngo baterwa umutima mubi n’abakoresha babo babafata nabi birengagije agaciro bafite muri uwo muryango.

Ati “Ikintu namenye ni uko bariya bantu bafite ubuzima bw’abantu ariko abantu ntibabizi. Umuntu gutekera ukabirya, ese uba uzi yashyizemo iki ? Warangiza ukamutuka, umubwira ngo ntacyo amaze! Icyakora bariya bantu barakijijwe.”

Aha Apotre Dr Gitwaza yaboneyeho gusaba abakoresha abakozi bo mungo kubafata neza no kububaha kuko bafite ubuzima bwabo mu biganza byabo.

Apotre Dr Gitwaza yanenze abakoresha basuzugura abakozi babo bo mungo, abibutsa ko ari abantu baba bfite ubuzima bwabo mu ntoki


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO