Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apotre Gitwaza yajoye itangazamakuru gusarikwa n’ikinyoma, atanga umukoro wo kurisengera

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero Zion Temple and Celebration Temple ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, yatunze urutoki itangazamakuru ryo mu minsi ya none ku gukoresha iturufu y’ikinyoma, asaba abantu kurisengera rigahinduka.

Apotre Gitwaza yabigarutseho ubwo yigishaga ijambo ry’Imana muri gahunda amazemo iminsi yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu bice binyuranye ku mugabane wa Amerika.

Intumwa y’Imana Gitwaza yateruye icyigisho cye avuga ko muri iyi minsi hari gahunda yo gusengera itangazamakuru ngo kuko rifite uruhare ntagereranwa mu kuyobora abantu.

Avuga ko mu minsi ya none ibyo abantu bumva mu makuru batbitandukanya n’ibyo Imana yavuze, ntibamenye ko hari amakuru menshi atangazwa ariko yuzuyemo ibinyoma.

Ati “Ibitangazamakuru birayobora abana bacu. Ni bakeya amatwi yabo yumva Imana. Biyumvira ibiri mu matelefoni, ibiri ku ma radio na za televiziyo.”

Gitwaza avuga ko bikwiye ko abantu bahaguruka bagasengera itangazamakuru kubera ibihe bikomeye ririmo, aho ibinyoma byacazwe ku ntebe bigasimbuzwa ukuri.

Ati “Gusengera itangazamakuru ngo ubwami bw’Imana buryinjiremo ni ikintu cy’ingenzi cyane.”

Uyu mukozi w’Imana yahise atanga urugero rw’amateleviziyo n’ibindi binyamakuru biri gutambutsa sinema ivuga ko Satani yarenganye, igaragaza ko Imana ari mbi Satani akaba ariyo nziza. Aha agaragaza ko ari kimwe mu bigaragaza ikinyoma kiri gushyirwa imbere mu bitangazamakuru.

Ati “Muri ayo mashusho barimo bakora, arerekana Satani nk’umwana mwiza cyane, ufite isura itabaho ariko warenganyijwe n’Imana.”

Avuga ko hari ibinyoma byinshi tubayemo kuri iyi si kubera abantu babigize ukuri natwe tukabyakira nk’ukuri koko.

Apotre Gitwaza yahise akomoza ku Butinganyi bumaze kwamamara, aho abantu bamaze kubufata nk’aho ari ibintu bisabnzwe bikwiye kubaho kubera kubyamamaza no kubigaragaza nk’aho atari ikibazo. Ati “Bagenda bamenyereza ikinyoma igihe kikagera abantu bakakibona nk’aho ari ukuri.”

Apotre Gitwaza ashimangira ko itangazamakuru ariryo riri inyuma yo gukuza no gusigasira ikinyoma, avuga ko hakwiye gusenga cyane maze ubwami bw’Imana bukagera mu bitangazamakuru.

Ati “ Ikinyoma gishyigikirwa n’imbaraga z’itangazamakuru. Niyo mpamvu turimo dusenga ngo ubwami bw’Imana buze mu itangazamakuru, Imana ihumanure itabngazamakuru.”

Apotre Gitwaza yavuze ko itangazamakuru ryabaye igikoresho cya Satani, ngo kuko ariryo nzira yigaruriye yo kwamamarizamo no kunyuzamo ibikorwa bye kugira ngo bigere ku bantu.

Gitwaza yasabye buri wese gufata umwanya agasengera itangazamakuru, ngo kuko kuri iyi si hari ibinyoma byinshi ryashyizeho, ku buryo ryagize uruhare rukomeye kugira ngo ukuri kumirwe n’ikinyoma.

Apotre Gitwaza avuga ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho Sekibi yigarurire mu kwamamaza ingoma ye

Gitwaza yasabye Isi guhaguruka bagasengera itangazamakuru ngo kuko rigeze aharindimuka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO