Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Gitwaza yageze mu Bubiligi aho ari gukorera ibiterane by’ibitangaza biri kwitabirwa bidasanzwe (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries n’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yatangiye ibiterane by’ubuhanuzi mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yo gukubuka ku mugabane wa Aziya aho yazengurutse mu bice binyuranye by’igihugu cya Yeruzaremu ahakorera ibi biterane bikorerwamo ibitangaza.

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza yatangiye ibiterane mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019, aho icya mbere kitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari baje kumva ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhanuzi bw’umumushumba.

Abitabiriye iki giterane bagize ibihe byiza, dore ko abenshi bagaragaje ko bahembuwe n’ijambo ry’Imana bagejejweho n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi Apôtre Gitwaza.

Ibi biterane byitezwemo ibitangaza bidasanzwe byahawe insanganyamatsiko yo ‘Kurambiriza mu bwiza bw’Imana’, biri kubera ahitwa Charles Kinship 11 mu Mujyi wa Brussels .

Apôtre Gitwaza yongeye kurarikira abatuye mu Bubiligi ndetse no mu bindi bihugu by’Uburayi ko kuri uyu wa 1 Nyakanga 2019, hateganyijwe ikindi giterane gikomeye cy’ibitangaza by’Imana.

Yagize ati “Mpaye gahunda buri wese utuye mu murwa Mukuru wa Brussels ndetse no mu bindi bice yo kuza kwitabira ibihe bidasanzwe dufite byo kubana n’Imana muri uyu mugoroba ku rusengero.”

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza agiye kumara ibyumweru bibiri avuye mu Rwanda, agiye gukora ibiterane by’ubuhanuzi mu bihugu bitandukanye by’Uburayi na Aziya.

Apôtre Gitwaza yigishije ijambo ry’Imana anatanga ubuhanuzi

Ibiterane ari gukorera mu Bubiligi biri kwitabirwa mu buryo budasanzwe

Abatuye mu Bubiligi bari kugira ibihe bidasanzwe

Ni ibiterane biri kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose

Apotre Gitwaza yahaye ibi biterane insanganyamatsiko yo kuguma mu bwizza bw’Imana

Ku munsi wa mbere mu Bubiligi hagaragaye ubwitabire

Bagaragaje ko bari bafite inyota yo kumva ijambo ry’Umushumba Gitwaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO